sangiza abandi

Amerika yasabye RDC guhagarika ubufatanye na FDLR igahita inayisenya

sangiza abandi

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) guhagarika byihuse ubufatanye ubwo ari bwo bwose buri hagati y’ingabo zayo n’umutwe wa FDLR, inasaba gushyira mu bikorwa ingamba zigamije kuwambura intwaro no kuwusenya.

Ibi byatangajwe na Ambasaderi Jeffrey Bartos, uhagarariye Amerika mu Muryango w’Abibumbye, mu nama y’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano yateranye ku wa 13 Ukwakira 2026, yibanze ku mutekano wo mu karere k’Ibiyaga Bigari, by’umwihariko ku bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.

Bartos yagaragaje ko kurandura ubushobozi bwa FDLR bwo gukomeza ibikorwa byayo ari kimwe mu bibazo bigomba kwitabwaho mu gushaka amahoro arambye muri aka karere.

Yagize ati: “Ubufatanye ubwo ari bwo bwose buri hagati ya FDLR n’ibice bimwe by’ingabo za Congo FARDC bugomba guhagarara ako kanya.”

Ubu butumwa bwibanze ku ruhare rwa Guverinoma ya RDC mu gukemura ikibazo cy’uwo mutwe, umaze igihe ukorera mu burasirazuba bw’icyo gihugu, ndetse no ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano agamije guhosha amakimbirane hagati ya RDC n’u Rwanda.

Bartos yasabye ubuyobozi bwa RDC kugaragaza ingamba zifatika zizakoreshwa mu gushyira mu bikorwa gahunda yayo iheruka gutangaza yo guhangana na FDLR, aho kugarukira ku byemezo n’amasezerano bitagaragaza impinduka zifatika.

Yashimangiye ko ibikorwa bigamije guca intege uyu mutwe bigomba gukomeza, harimo guhagarika ubufatanye bwawo n’ibice bimwe by’Ingabo za RDC, FARDC.

Iki kibazo ni kimwe mu by’ingenzi bikubiye mu masezerano ya Washington agamije amahoro n’iterambere, yasinywe hagati y’u Rwanda na RDC, aho impande zombi zitezweho gushyira mu bikorwa inshingano zijyanye n’umutekano.

Mu gihe RDC isabwa gufata ingamba kuri FDLR, u Rwanda na rwo rwasabwe kubahiriza ibyo rwiyemeje muri ayo masezerano, birimo kuvanaho ingamba z’ubwirinzi.

Bartos yavuze ko gushyira mu bikorwa izi nshingano ari ingenzi mu gutuma ibiganiro by’amahoro bigera ku musaruro ugaragara.

Amarika yashimye ibikorwa byo gucyura abahoze FDLR bagarutse mu Rwanda

Ambasaderi Bartos yashimye uruhare rw’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC, MONUSCO, mu gufasha gusubiza mu Rwanda abarwanyi bahoze muri FDLR n’imiryango yabo.

Yasabye ko ibikorwa byo gufasha abahoze muri uyu mutwe gusubira mu buzima busanzwe no kubasubiza mu gihugu cyabo bikomeza, ariko anashimangira ko hakenewe ingamba zirambye zo gukemura ikibazo cy’umutekano gishingiye ku kuba uyu mutwe ugifite ubushobozi bwo gukora ibikorwa byawo.

Yagaragaje ko Guverinoma ya RDC ikwiye gusobanura neza uko gahunda yayo yo guhangana na FDLR izashyirwa mu bikorwa, hagaragazwa intambwe zifatika n’ibizakoreshwa mu kugenzura ko ibyo yiyemeje byubahirijwe.

MONUSCO ifite uruhare mu gufasha mu bikorwa byo gutuma abarwanyi ba FDLR bashyira intwaro hasi no gufasha abahoze mu mitwe yitwaje intwaro gusubira mu buzima busanzwe no korohereza abemera gutaha mu bihugu bakomokamo.

Amerika yasabye kubahiriza agahenge no kurinda abasivili

Uretse ikibazo cya FDLR, Bartos yasabye impande zirebwa n’amakimbirane mu burasirazuba bwa RDC kubahiriza agahenge no kwirinda ibikorwa bishobora kongera gushyira abasivili mu kaga.

Yagaragaje impungenge ku ikoreshwa ry’indege zitagira abapilote, zizwi nka drones, mu bitero bishobora guteza ibyago ku baturage, asaba ko ibikorwa bya gisirikare byitonderwa kugira ngo hirindwe icyahungabanya ubuzima bw’abasivili.

Yanasabye Guverinoma ya RDC n’ihuriro rya AFC/M23 gukomeza ibiganiro bya Doha, bikarangiza amasezerano n’inyandiko zari zitararangizwa kugira ngo habeho inzira isobanutse yo gushyira mu bikorwa agahenge no kugana ku mahoro.

Bartos yashimye uruhare rw’abahuza, barimo Leta ya Qatar, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, mu gushaka igisubizo cy’amakimbirane.

Yongeyeho ko ibikorwa byo kugarura amahoro bigomba kujyana no kurinda abasivili, korohereza ibikorwa by’ubutabazi no guha abakozi b’ubuzima umutekano n’ubwisanzure mu kugeza ubufasha ku babukeneye, cyane cyane mu gihe RDC ihanganye n’icyorezo cya Ebola.

Photos:

[fluentform id="3"]