sangiza abandi

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda zavuye abaturage 143 ku buntu

sangiza abandi

Ingabo z’u Rwanda (RWABATT-1) ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA serivisi z’ubuvuzi ku buntu ku baturage 143 bo mu Karere ka 9 i Bangui, mu murwa mukuru w’iki gihugu.

Iki gikorwa cyo kugeza ubuvuzi ku baturage cyakozwe ku wa Gatandatu tariki 24 Ukwakira 2026, mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Umuryango w’Abibumbye.

Cyari kigamije gufasha abaturage batishoboye kubona serivisi z’ubuvuzi, binyuze mu kubasuzuma, kubavura no kubaha imiti.

Serivisi zatanzwe zarebaga indwara zandura n’izitandura, ndetse hanavuwe indwara z’amenyo n’amaso.

Mbere yahoo ku wa 23 Ukwakira, nabwo Ingabo z’u Rwanda ziri mu ubu butumwa zikorera i Pria na zo zari zakoze igikorwa cyiza, ziha abaturage amazi meza.

Izi ngabo zifatanyije n’izindi ngabo zihakorera mu gikorwa cyo gutanga amazi meza ku baturage barenga 300 batuye mu nkambi ya Laba, iherereye mu mudugudu wa Goboro.

Iki gikorwa na cyo cyateguwe nka kimwe mu bikorwa biri gukorwa mu rwego rwo kwizihiza ku nshuro ya 81 isabukuru y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye, yizihijwe ku wa 24 Ukwakira 2026.

Photos:

[fluentform id="3"]