sangiza abandi

Polisi yasobanuye impamvu indege zitifashishijwe mu kuzimya Goico Plaza

sangiza abandi

Polisi y’u Rwanda yasobanuye ko imiterere y’inyubako ya Goico Plaza iherereye mu Karere ka Musanze ari yo yatumye hatifashishwa indege mu kuzimya inkongi y’umuriro yayibasiye ku wa 10 Ukwakira 2026.

Ibi byasobanuwe nyuma y’uko bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bibajije impamvu hatakoreshejwe indege nk’iyifashishijwe mu kuzimya inkongi yibasiye ishyamba ryo ku Kirunga cya Muhabura mu Karere ka Burera ku wa 14 Kanama 2026.

Umukozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ishami rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi, CIP Benson Ndemezo, yabwiye Imvaho Nshya ko indege zifashishwa cyane cyane mu kuzimya inkongi ahantu hafunguye, mu gihe inyubako zifite ibisenge n’imbogamizi zishobora gutuma kuzimya umuriro muri ubwo buryo bigorana.

Yavuze ko ubutabazi bwakozwe hifashishijwe ubushobozi bwari buhari, anasaba abantu kwitondera amashusho akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, kuko amwe aba yakozwe n’ubwenge buhangano (AI).

CIP Ndemezo kandi yagaragaje ko ubugenzuzi bw’ibanze bwakozwe nyuma y’inkongi bwagaragaje ko ishobora kuba yaratewe n’ibikorwa byo gusudira hafi y’ibikoresho byoroshye gufatwa n’umuriro.

Yasobanuye ko mu isoko rya Goico Plaza hakorerwaga ubudozi n’ubukorikori, bityo ibishashi byaturukaga mu gusudira bikaba byarashoboraga kugwa ku myenda, matera n’ibindi bikoresho bigashya.

Ati: “Mu bugenzuzi bw’ibanze bwatumye Goico ishya byagaragaye ko basudiraga hari ibintu bishobora kwaka vuba nk’imyenda, matera, noneho uwasudiraga ntiyarebe ngo ndasudirira he, asudira ibishashi bijya mu myenda.”

Yongeyeho ko gutinda gutabaza byatumye inkongi ikomera, kuko umuriro wari umaze gukwira no mu yandi magorofa mbere y’uko ubutabazi butangira.

Mu bindi byagaragaye ko byatumye kuzimya inkongi bigorana harimo kubura ibikoresho bihagije kandi bigezweho, kuba ibikoresho bimwe byari bishaje, ndetse no kutagira aho kubika amazi yo kwifashisha mu kuzimya umuriro.

CIP Ndemezo yanagaragaje ko ibicuruzwa byari bibitse mu bucucike, birimo resitora, matera, gaze n’ibindi, byatumye umuriro usakara byoroshye.

Yasabye abaturage n’abacuruzi kubahiriza amabwiriza agenga imyubakire, kwirinda ibikorwa bishobora guteza inkongi no gushyira ahantu hakorerwa ubucuruzi ibikoresho bizimya umuriro kandi bikora neza.

Ati: “Hari abantu benshi bagira ubwoba bazi ko iyo agize ibyago babanza kumufunga. Reka mbamare impungenge; ni ibyago wagize, ntabwo bagufunga kuko wagize ibyago. Wowe tabariza ku gihe.

Isoko rya Goico Plaza ryakorerwagamo n’abacuruzi n’abandi bakozi basaga 2.000, rikaba ryarasurwaga n’abarenga ibihumbi 10.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yatangaje ko inkongi yangije ibicuruzwa n’ibikoresho byari muri iri soko bifite agaciro ka miliyari zisaga 30 Frw, mu gihe agaciro k’inyubako ubwako kabarirwa muri miliyari 17 Frw.

CIP Benson Ndemezo yavuze ko imiterere ya Goico itari gutuma hakoreshwa indege mu kuzimya inkongi yibasiye iyi nyubako

Photos:

[fluentform id="3"]