Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) wibukije ibihugu biwugize kwihutisha ibikorwa byo kwemeza amasezerano ashyiraho Ikigo Nyafurika Gishinzwe Igenzura ry’Imiti (AMA). Kugeza ubu, ibihugu 35 gusa muri 55 bigize uyu muryango ni byo bimaze kwemeza ayo masezerano.
Iki kigo kigamije gufasha Afurika kurushaho kwigenga mu kugenzura imiti ikoreshwa ku mugabane, ariko haracyari imbogamizi zishingiye ku bihugu bitarafata icyemezo cyo kwemeza amasezerano agishyiraho.
Intumwa yihariye ya AU ishinzwe iki kigo, Dr. Michael Sidibé, yavuze ko kwigenga kwa Afurika mu bijyanye n’imiti bizafasha Abanyafurika kugira umutekano mu ikoreshwa ryayo.
Yagize ati: “Dushyigikire ikigo cyacu kandi tugifashe gutangira gukora kugira ngo turengere ubusugire bwacu. Ntabwo nshaka kuvuga kwigenga twitandukanya n’abandi, ahubwo ndavuga ukwishyira ukizana gushingiye ku bufatanye nyakuri, buzadufasha kugira ijambo mu biganiro no kugira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo bigira ingaruka ku baturage bacu.”
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byamaze kwemeza aya masezerano, ndetse ni na rwo rubarizwamo icyicaro cy’iki kigo, giherereye i Kigali.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gushyira mu bikorwa ibyo rwiyemeje mu rwego rwo gushyigikira intego z’iki kigo.
Ati: “Twiyemeje gufasha iki kigo kubera ko ari ikigo gikomeye kandi cyizewe, gihuza ibihugu mu kugenzura imiti no kunoza uburyo bwo kwemeza ko yujuje ubuziranenge muri Afurika. U Rwanda ruzakomeza gukorana na AMA n’ibihugu biyigize kugira ngo iyi ntambwe izane impinduka zifatika mu buzima bw’abaturage.”
Ubuyobozi bwa AMA bwatangaje ko bukomeje gushyira imbaraga mu gushyira mu bikorwa intego z’iki kigo, nubwo hakiri ubushobozi bukenewe butaraboneka.
Bwavuze ko imwe mu nshingano z’ibanze ari uguhuza ubumenyi n’ubushobozi Afurika imaze imyaka yubaka, kugira ngo bibyazwe umusaruro mu kunoza igenzura ry’imiti ku mugabane.
Ibi bizafasha ibihugu gusangira ibyavuye mu bushakashatsi, gufata ibyemezo ku gihe, guteza imbere inganda zikora imiti no gufatanya vuba mu guhangana n’ibibazo by’ubuzima rusange.
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, na we yashishikarije ibihugu bya Afurika bitaremeza aya masezerano kubikora vuba, kugira ngo bifatanye mu guteza imbere ubushobozi bw’ibihugu bifite inzego z’ubuzima zikiri hasi.
Kugeza ubu, abarenga 70% by’imiti ikoreshwa muri Afurika ituruka mu bindi bice by’isi, mu gihe hafi 1% gusa by’ibikoresho fatizo bikenerwa mu gukora imiti kuri uyu mugabane ari byo bikorerwa muri Afurika.
Ikigo Nyafurika Gishinzwe Igenzura ry’Imiti (AMA) cyashinzwe mu 2019, gitangira ibikorwa byacyo mu 2025. Kigamije kunoza igenzura ry’imiti, guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu no gufasha Abanyafurika kubona imiti yujuje ubuziranenge n’umutekano.









