Abaturage 1.657 bo mu turere tune tugize Intara y’Iburasirazuba, bahawe inguzanyo ya miliyoni zisaga 220 Frw yari igamije kubafasha kuhira imyaka hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefone, bavuga ko bamaze imyaka itanu bategereje kwishyurwa amafaranga asigaye kuri miliyoni 132 Frw bamaze guhabwa.
Mu 2021 ni bwo kompanyi yitwa Akagera VTC yagiranye amasezerano n’Imirenge SACCO itandukanye yo mu Ntara y’Iburasirazuba, agamije gufasha abaturage kuhira imyaka bakoresheje ikoranabuhanga rya telefone.
Uyu mushinga wari witezweho gufasha abaturage guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere zikunze kuzahaza ubuhinzi muri iyi ntara. Icyakora, ntiwashyizwe mu bikorwa nk’uko wari warateguwe, kandi abaturage bari bamaze gufata inguzanyo muri SACCO zitandukanye.
Aba baturage bavuga ko nubwo umushinga utigeze utanga umusaruro bari bawitezeho, bakomeje kwishyuzwa amafaranga bari baragurijwe, bagasaba inzego zibishinzwe kubarenganura.
Umwe muri bo yasobanuye ko abaturage bashishikarijwe kugura telefone kugira ngo babashe kwitabira uyu mushinga, maze bahuzwa na SACCO zibaha inguzanyo.
Ati: “Baratubwiye ngo kugira ngo uyu mushinga ukomeze ari uko twagura telefone, baduhuza na SACCO badusaba ko buri tsinda ryatanga ingwate, turayitanga baduha na za telefone. Iryacu twari abantu 15, baduguriza miliyoni imwe n’ibihumbi 144 Frw, kuko buri muntu bamubariraga 76.000 Frw kuri iyo telefone.”
Undi muturage watanze ingwate mu izina ry’itsinda rye yabwiye RBA ko nyuma y’uko bamwe mu bagize amatsinda babonye ko ibintu bitagenda neza, batangiye kwanga kwishyura inguzanyo bari barahawe.
Yavuze ko kuri ubu akomeje kwishyuzwa amafaranga agera ku 500.000 Frw.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwatangaje ko uyu mushinga waranzwe n’uburiganya, kuko uburyo wari uteguwemo bwagaragaraga nk’ubudashoboka. Bwavuze ko abakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa barimo gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.
Bwongeyeho ko bwaganiriye na SACCO zahaye abaturage inguzanyo, buzisaba guhagarika kubara inyungu ku mafaranga batarishyura no kudateza cyamunara imitungo abaturage batanzeho ingwate mu gihe ikibazo kitarakemuka.
Amakuru yatangajwe n’Intara y’Iburasirazuba agaragaza ko abaturage 1.657 bari mu matsinda 156 yo mu turere twa Rwamagana, Ngoma, Kayonza na Gatsibo ari bo bahawe inguzanyo ingana na miliyoni 223 Frw.
Aya mafaranga yari agenewe kugura no gushyiraho ibigega byo kubika amazi n’amatiyo byari gushyirwa mu mirima, kugira ngo bifashe abaturage kuhira imyaka.
Muri ayo mafaranga, hamaze kwishyurwa miliyoni 132 Frw, hasigara asaga miliyoni 94 Frw abaturage bavuga ko bamaze imyaka itanu bategereje. Kugeza ubu, rwiyemezamirimo n’abandi bakekwaho kugira uruhare mu bibazo byavutse muri uyu mushinga barimo gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.








