Perezida Paul Kagame yasabye ko abantu bose bagira uruhare mu kugena icyerekezo cy’iterambere n’imikoreshereze y’ubwenge buhangano (AI), kugira ngo inyungu zabwo zigere ku baturage bose, hatitawe ku rwego rw’ubukungu cyangwa aho batuye.
Ibi yabigarutseho mu nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, yahuje abagize Komisiyo Mpuzamahanga ya AI for Good, ayoboye afatanyije na Marc Benioff, Umuyobozi Mukuru akaba n’umwe mu bashinze ikigo cy’ikoranabuhanga cya Salesforce.
Iyi nama kandi yitabiriwe na Doreen Bogdan-Martin, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho (ITU) akaba na Visi Perezida w’iyi Komisiyo, hamwe n’abandi bayobozi bayigize.
Perezida Kagame yavuze ko uko ubwenge buhangano bukomeza gutera imbere, ari na ko amahirwe yo kububyaza umusaruro yiyongera. Icyakora, yagaragaje ko kugira ngo inyungu zabwo zigere kuri bose, hakenewe uruhare rw’abantu batandukanye mu kugena uko butezwa imbere n’uko bukoreshwa.
Ati: “Ubwenge buhangano bukomeje gutera imbere kandi intego y’iyi Komisiyo ni ukureba uko buri wese aho ari hose agerwaho n’inyungu zabwo. Inyungu za AI ni nyinshi, cyane cyane iyo buri wese agira uruhare mu kugena icyerekezo iri koranabuhanga rizagenderaho mu bihe bizaza.”
Yashimangiye ko inshingano z’iyi Komisiyo ari ugukomeza kwibaza ibibazo bikomeye bijyanye n’iterambere rya AI, no gukoresha igihe, ubumenyi n’ubushobozi bihari mu gushaka ibisubizo bifatika.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko rwiteguye gushyigikira ingamba za AI for Good no kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryazo, hagamijwe kwagura ikoreshwa ry’iri koranabuhanga no kugeza ku bantu benshi inyungu zaryo.
Ku wa 8 Kamena 2026, ni bwo u Rwanda rwemeje ishyirwaho ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano (AI) hagamijwe gukomeza guteza imbere iri koranabuhanga n’ikoreshwa ryaryo mu Gihugu.
Ni ikigo cyitezweho kwihutisha iterambere ry’ikoranabuhanga, guhanga ibishya no gushyira mu bikorwa ishoramari n’imiyoborere hagamijwe gushyigikira impinduramatwara mu ikoranabuahanga.
Abitabiriye inama kandi basuzumiye hamwe intambwe imaze guterwa mu bikorwa bya Komisiyo, banaganira ku byihutirwa gushyirwa imbere mu cyiciro gikurikiyeho kugira ngo ubwenge buhangano bugire uruhare mu iterambere ry’ubukungu no kuzamura imibereho y’abaturage.
AI for Good ni gahunda iyobowe n’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho (ITU), ifatanyije n’ibindi bigo n’impuguke, igamije guteza imbere ubwenge buhangano mu buryo bufitiye abantu akamaro kandi bugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije Isi.
Iyi gahunda yibanda ku buryo AI yakoreshwa mu nzego zirimo ubuzima, uburezi, kurengera ibidukikije, ubuhinzi no guteza imbere imibereho y’abaturage. Inagamije guteza imbere imikoranire hagati ya za guverinoma, abikorera, abashakashatsi n’abandi bafatanyabikorwa.
Komisiyo Mpuzamahanga ya AI for Good ifasha kuganira ku mahirwe n’imbogamizi z’iri koranabuhanga, ikanatanga ibitekerezo ku buryo ryakoreshwa mu buryo burimo bose, bwizewe kandi bufitiye abantu akamaro.









