sangiza abandi

Shema Fabrice yahererekanyije ububasha na Me Gasarabwe muri FERWAFA

sangiza abandi

Kuri uyu wa Kane, ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), habereye ihererekanyabubasha hagati ya Fabrice Ngoga Shema wari Perezida wa FERWAFA na Me Claudine Gasarabwe uriyoboye by’agateganyo.

Shema yeguye ku nshingano ze ku wa 29 Nzeri 2026, mu gihe amatora y’uzamusimbura ateganyijwe muri Mutarama 2027.

Shema yashimiye abantu bose bamufashije mu nshingano ze, avuga ko umupira w’amaguru mu Rwanda uri gutera imbere kandi ko hakwiye gukomeza kubakirwa ku byagezweho.

Yavuze ko nubwo avuye ku buyobozi, atazatandukana n’umupira w’amaguru, kuko azakomeza kujya kuri sitade kureba imikino no gushyigikira Amavubi. Yagaragaje icyizere ko u Rwanda ruzagera mu Gikombe cya Afurika.

Ati: “Ntabwo ngiye kure y’umupira. Nzaza kuri Stade, ndebe imikino kandi nzaherekeza Amavubi mu bihe bitandukanye. Nizeye ko tuzagera mu Gikombe cya Afurika. Dukomeze kubaka umupira wacu no kuwishimira.”

Me Claudine Gasarabwe yashimiye Shema ku byo yagezeho mu gihe yari ayoboye FERWAFA, anizeza ko ibikorwa yatangiye bizakomeza.

Yavuze ko umushinga watumye atorwa utazatereranwa, ahubwo ko uzanozwa aho bikenewe hagamijwe guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ati: “Umushinga twatangiranye dutorwa, ntabwo tuzawuteshukaho. Nibiba ngombwa tuzawunoza ku neza y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Umwaka ushize twagize umusaruro ariko turashaka gukomereza aho.”

Gasarabwe yashimangiye ko iterambere ry’umupira w’amaguru risaba ubumwe, ubunyamwuga, kunoza imikorere no kwemera kubazwa inshingano.

Ati: “Icyo dusabwa ni ugukomeza ubumwe, kugira ubunyamwuga, kunoza umurimo no kwemera kubazwa inshingano.”

Photos:

[fluentform id="3"]