U Rwanda n’u Burusiya biri muri gahunda zo kurushaho kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ubuzima, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubushakashatsi n’inganda, aho by’umwihariko byiyemeje kongera amahirwe y’ishoramari no gusangizanya ubumenyi n’ikoranabuhanga, ririmo irya nucléaire.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ubu bufatanye bukomeje gutera imbere, agaragaza ko u Rwanda rwasabye u Burusiya kongera buruse 100 ku banyeshuri 59 basanzwe bazihabwa.
Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na RT News, agaragaza ko u Rwanda rushishikajwe no kurushaho kungukira mu bumenyi n’ubushobozi u Burusiya bufite, kugira ngo bigire uruhare mu guteza imbere ubukungu n’inganda by’u Rwanda.
Nduhungirehe yanagarutse ku yindi mirimo ihuriweho n’ibihugu byombi, irimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, aho yavuze ko hari abashoramari b’Abarusiya basanzwe bakorera mu Rwanda.
Nduhungirehe kandi yavuze ko ubuhinzi ari urwego rw’ingenzi rushobora kurushaho gutezwa imbere binyuze mu bufatanye bw’ibihugu byombi.
Ku bijyanye n’ikoranabuhanga rya nucléaire, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda n’u Burusiya byasinyanye amasezerano yo gushyiraho ikigo kizateza imbere siyansi n’iryo koranabuhanga. Biteganyijwe ko rizakoreshwa mu bikorwa bitandukanye birimo ubuhinzi, ubuvuzi, ubushakashatsi n’inganda.
Yanagarutse ku bufatanye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, agaragaza ko u Burusiya bumaze kugira abashoramari bakorera muri uru rwego mu Rwanda. Yongeyeho ko ubuhinzi na bwo ari imwe mu nzego z’ingenzi ibihugu byombi bishobora gukomeza gukoranamo.
Nduhungirehe yavuze ko kongera umubare wa buruse u Rwanda rusaba bishingira ku kamaro k’ubumenyi abanyeshuri bahakura, cyane cyane mu kongerera igihugu inzobere zishobora gufasha mu guteza imbere inganda n’ubukungu.
Ati “Ni uko ndetse n’ibyo bijyanye n’uburezi usanga imyanya baduha igenda yiyongera kuko tuba twabiganiriyeho tugasanga ibyo abo banyeshuri biga bitugirira akamaro, bigirira akamaro inganda zacu, bigirira akamaro ubukungu bw’u Rwanda tukavuga tuti reka twongere umubare.”
Yasobanuye kandi ko hari inzego zashyizweho n’impande zombi kugira ngo zikurikirane ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano n’imishinga bahuriyeho. Ambasade y’u Rwanda i Moscow n’iy’u Burusiya i Kigali na zo zigira uruhare mu gukurikirana iyo mikoranire.
Yashimangiye ko intego y’u Rwanda ari ugukomeza guteza imbere umubano n’u Burusiya, ariko bikanarushaho gufungura amahirwe y’ubufatanye hagati y’icyo gihugu n’umugabane wa Afurika muri rusange.








