Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ibyo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yatangaje mu nama ihuza u Burusiya na Afurika nk’uburyarya kuko harimo kwinyuramo mu mvugo.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibyo Tshisejedi yatangaje binyuranye n’ibyo uwo yari asanzwe avuga ku ruhare rw’u Rwanda mu bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.
Ibi Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho asubiza ijambo Tshisekedi yavugiye i Moscou ku wa 29 Ukwakira 2026, mu nama ya gatatu ihuza u Burusiya na Afurika.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Amb. Nduhungirehe yagaragaje ko mu bihe bitandukanye Tshisekedi yagiye asaba ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi gufatira u Rwanda ibihano, arugereranya n’u Burusiya kubera intambara burimo muri Ukraine, ariko akaza kugaragaza imvugo itandukanye ubwo yavugiraga mu nama yabereye i Moscow.
Muri iyi nama yo mu Burusiya, Tshisekedi yavuze ko Congo ifite uburenganzira bwo kwigenga mu gufata ibyemezo, ko kwagura ubufatanye n’ibindi bihugu bitavuze guhitamo uruhande rumwe.
Ibyo Tshisekedi yavuze ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Congo
Mu ijambo rye, Tshisekedi yagaragaje ko ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo ari imwe mu mbogamizi zikomeye igihugu cye gihanganye na zo, ashinja imitwe yitwaje intwaro gukoresha umutungo kamere w’icyo gihugu mu gutera inkunga intambara, bigakoma mu nkokora iterambere.
Yavuze ko Congo ishaka amahoro arambye azatuma abaturage bayo babaho mu mutekano, ndetse Leta ikongera kugira ububasha ku butaka bwose bw’igihugu.
Yavuze ko igihugu cye gikomeje gushaka igisubizo binyuze mu nzira za dipolomasi, cyane cyane ibiganiro bya Washington na Doha, ku bufatanye n’ubuhuza bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Gusa, Tshisekedi yanenze ko ibyagezweho muri ibyo biganiro bitazagira agaciro bidashyizwe mu bikorwa ku buryo bugaragara kandi bushobora kugenzurwa.
Yagarutse ku myanzuro y’Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye, irimo uwa 2773 n’uwa 2808, avuga ko isaba guhagarika imirwano, umutwe wa M23 ukava mu bice ugenzura, ndetse n’Ingabo z’u Rwanda zikava ku butaka bwa Congo.
Yanavuze ko hakwiye guhagarikwa inkunga iyo ari yo yose ihabwa imitwe yitwaje intwaro, anasaba ko hashyirwa mu bikorwa ibijyanye no guca intege umutwe wa FDLR.
Tshisekedi yasabye u Burusiya, nk’igihugu gihoraho mu Nama y’Umutekano ya Loni, gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’iyo myanzuro n’imbaraga ziri gushyirwa mu gushaka amahoro.
Yashimangiye kandi ko kurinda abasivili, korohereza ibikorwa by’ubutabazi no gutuma impunzi zitaha ku bushake, mu mutekano no mu cyubahiro, bikwiye kuba ibyihutirwa.
Mu gusubiza ibyo Tshisekedi yatangaje, Minisitiri Nduhungirehe yibukije ko Perezida wa Congo amaze imyaka myinshi azenguruka mu Bubiligi, no mu y’indi mijy y’ibihugu by’u Burayi, asaba ko u Rwanda rufatirwa ibihano kubera uruhare arushinja mu bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.
Yavuze ko Tshisekedi yagiye agereranya ibyo yita igitero u Rwanda rwagabye kuri Congo n’intambara u Burusiya burimo muri Ukraine, asaba ibihugu by’u Burengerazuba bw’Isi gufatira u Rwanda ibihano nk’ibyo byafatiye u Burusiya.
Ati “ Ibi ni uburyarya bweruye. Perezida Félix Tshisekedi yibagiwe ko mu myaka myinshi ishize yagiye agaragara mu murwa mukuru w’u Bubiligi, Bruxelles, no mu y’indi mirwa mikuru y’ibihugu by’u Burayi, anenga ibyo yita gushyira mu bikorwa amahame abiri atandukanye k’Umuryando w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), anasaba ibihugu by’u Burengerazuba bw’Isi gufatira ibihano u Rwanda arushinja kuba igihugu cyagabye igitero, nk’uko byafatiwe u Burusiya na bwo bushinjwa kuba igihugu cyagabye igitero.”
Yatanze urugero rw’uruzinduko Tshisekedi yagiriye i Bruxelles ku wa 28 Gashyantare 2024, ubwo yasabaga ko u Rwanda rufatirwa ibihano, avuga ko ari byo byonyine bishobora gutuma Perezida Paul Kagame ahindura imyitwarire.
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko kuba Tshisekedi yaragiye asaba ibihugu by’u Burayi gufatira u Rwanda ibihano, akabishingira ku rugero rw’ibihano byafatiwe u Burusiya kubera intambara yo muri Ukraine, ariko akaza kuvugira mu Burusiya ashimangira ko ibihugu bigomba kugira ubwisanzure mu gufata ibyemezo no kutagira uruhande bibogamiraho, ari ibintu binyuranye.
Mu ijambo rye i Moscow, Tshisekedi yavuze ko Congo idashaka guhitamo uruhande mu mubano mpuzamahanga, ahubwo ko kwagura ubufatanye n’ibindi bihugu ari uburyo bwo kongera ubwisanzure mu gufata ibyemezo.
Yanasabye ko isi igana kuri gahunda irangwa n’ubufatanye bw’ibihugu byinshi, aho buri gihugu, hatitawe ku mbaraga gifite, uburenganzira bwacyo bwo kwigenga bwubahwa.
Ikindi cyagaragaje iyi mvugo ni uko ubwo Tshisekedi yavugaga ku ntambara yo muri Ukraine, yashimangiye ko hakwiye gukomeza inzira z’ibiganiro na dipolomasi, nubwo ibitekerezo by’impande zihanganye byaba bidahuye, kandi ko kurinda abasivili bigomba guhora ari byo bishyirwa imbere.
Ibi ni byo Nduhungirehe yashingiyeho agaragaza ko Tshisekedi yivuguruza, kuko mu gihe asaba ko u Rwanda rufatirwa ibihano arugereranya n’u Burusiya, na we ubwe mu nama yabereye mu Burusiya yashimangiye ko ibihugu bigomba kugira ubwisanzure mu guhitamo abafatanyabikorwa no mu gufata imyanzuro yabyo.
Mu gihe Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 no kuvogera ubusugire bw’ubutaka bwayo, u Rwanda ruhakana ibyo birego, rukavuga ko ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo gifite inkomoko mu bibazo by’imbere muri icyo gihugu, birimo kuba ubutegetsi bwa Kinshasa butarashyira mu bikorwa inshingano zo kurandura umutwe FDLR, u Rwanda rufata nk’ikibazo gikomeye ku mutekano warwo.
Ku wa 28 Ukwakira 2026, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda na Zigama Credit and Savings Society, zibishinja kugira uruhare mu gufasha M23. U Rwanda rwakomeje guhakana ibirego byo gushyigikira uwo mutwe.
Minisitiri Nduhungirehe aherutse kuvuga ko u Rwanda rudakwiye guhora rubazwa ibibazo byose by’umutekano muke biri muri Congo, kuko ikibazo cy’iki gihugu ahanini ari icy’imbere muri cyo kandi kigomba gushakirwa igisubizo mu nzira za politiki.










