Imyitozo y’Umuryango w’Ingabo z’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba Ziteguye Gutabara (EASF), yari igamije kunoza igenamigambi ry’ibikoresho n’ibindi bikenerwa mu bikorwa bya gisirikare, yasojwe mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako.
Iyi myitozo yamaze ibyumweru bibiri, yahuje abasirikare, abapolisi n’abasivili baturutse mu bihugu bigize EASF, abafatanyabikorwa bo mu karere n’abahagarariye inzego zitandukanye.
Yari igamije kongerera abayitabiriye ubushobozi mu igenamigambi ry’ibikoresho, gutegura ibikorwa bya gisirikare no kunoza imikoranire mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, gutanga ubutabazi no guhangana n’ingaruka z’ibiza.
Asoza iyi myitozo ku mugaragaro, Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zishinzwe Ubuzima, Maj Gen Dr Ephrem Rurangwa, yashimangiye ko ubufatanye bw’ibihugu byo mu karere ari ingenzi mu guhangana n’ibibazo by’umutekano.
Yavuze ko gukorera hamwe no kugira uburyo bunoze bwo gucunga no kugeza ibikoresho ku ngabo ari byo bizafasha EASF kohereza ingabo mu butumwa mu gihe gikwiye, no kuzifasha kurangiza neza inshingano zazo.
Yasabye kandi abayitabiriye gukoresha ubumenyi bungutse mu kazi kabo ka buri munsi.
Mu izina ry’Umuyobozi Mukuru wa EASF, Col Julien Rwangarambe, Umugaba Mukuru ushinzwe ibikoresho muri uyu muryango, yavuze ko iyi myitozo yafashije gusuzuma imikorere y’igenamigambi, imikoranire hagati y’inzego zitandukanye n’ibikwiye kunozwa kugira ngo ingabo zibone ibikoresho bikenewe mbere no mu gihe ziri mu butumwa.
Lt Col Clebert Munzege, umwe mu bitabiriye iyi myitozo, yavuze ko yabaye umwanya mwiza wo gusangira ubunararibonye hagati y’ibihugu bigize EASF n’abafatanyabikorwa, hagamijwe kunoza igenamigambi no gukomeza guha ingabo ibikenewe kugira ngo zisohoze inshingano zazo.
Iyi myitozo ishimangira ubufatanye bw’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba mu kongera ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano, kubungabunga amahoro no gutabara mu gihe cy’ibiza.











