sangiza abandi

Bwiza yavuze kuri Abdul wari waramwambitse impeta

sangiza abandi

Umuhanzikazi Bwiza Emerance yavuze bwa mbere ku mubano w’urukundo yagiranye n’umusore witwa Abdul wigeze kumwambika impeta amusaba ko bazabana, avuga ko atifuza gukomeza gusubiza amaso inyuma ku byabaye, kuko ubu yubatse ubuzima bushya.

Ibi yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro n’abamukurikira kuri Instagram, aho umwe muri bo yamubajije ku mafoto n’amashusho amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ibihe byihariye yagiranye na Abdul.

Mu gusubiza iki kibazo, Bwiza yagaragaje ko buri muntu agira amateka ye, ariko ko atagomba guhora ayabamo, ahubwo ko akwiriye kwibanda ku buzima arimo n’intego afite.

Yagize ati: “Ikintu cyonyine nabivugaho ni uko umuntu agira ahahise he, kandi ntabwo tuba mu hahise buri munsi. Turabyuka, tugakora ibindi, tukagira intego z’ejo. Iby’ahahise rero bikomeza kuba ahahise. Igihe cyiza nakabaye nsubiza ibyo bintu ni igihe nakabaye ndi umukobwa, ni bwo nagakwiriye kugira icyo mvuga, ariko uyu munsi ndi umugore w’umugabo.”

Yakomeje avuga ko ibibazo birebana n’umuryango n’imibanire y’abantu bidakwiye guhindurwa ibiganiro byo ku mbuga nkoranyambaga, kuko biba bifite uburyo bwabyo bwo gukemurwamo.

Ati: “Ibintu byose bizamo umuryango bifite uburyo biganirwamo, bikagira uburyo bivurwamo. Ntabwo ari ibintu biza ku mbuga nkoranyambaga, ntabwo ari ho ushakira igisubizo. Biganirwa mu muryango, byaba ari n’ibintu bisaba amategeko, akagira uburyo abikosora. Umuryango ni ikintu cyo kubaha, ntabwo ari ibintu biza ku mbuga nkoranyambaga.”

Amagambo ya Bwiza aje akurikira inkuru zagiye zikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zivuga ku mubano we na Abdul, aho bivugwa ko bari barageze ku rwego rwo gutegura kubana.

Amakuru yakwirakwijwe avuga ko Abdul yigeze gutegura ibirori byo gusaba Bwiza ko yazamubera umugore, ndetse akamwambika impeta nk’ikimenyetso cy’uko bari biyemeje kuzabana. Icyakora, nyuma y’igihe uyu mubano warangiye, bivugwa ko Bwiza yasubije Abdul impeta yari yamwambitse.

Nubwo hakomeje kuvugwa impamvu zitandukanye zaba zaratumye batandukana, impamvu nyakuri yatumye uyu mubano urangira ntiratangazwa mu buryo burambuye n’impande zombi.

Ku wa 23 Ukwakira 2026, ni bwo Bwiza na Uhumujimfura Jean Claude basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Kimihurura, mu Karere ka Gasabo. Aba bombi bamaze imyaka itanu bakorana mu muziki, kuva mu 2021 ubwo Bwiza yatangiraga urugendo rwe nk’umuhanzi.

Umuhanzikazi Bwiza Emerance yavuze bwa mbere ku mubano w’urukundo yagiranye n’umusore witwa Abdul wigeze kumwambika impeta

Photos:

[fluentform id="3"]