sangiza abandi

Perezida Kagame yitabiriye CHOGM 2026 muri Antigua and Barbuda

sangiza abandi

Perezida Kagame yageze i Saint John’s muri Antigua and Barbuda, aho yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, CHOGM 2026.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya 28, ifite insanganyamatsiko igaruka ku kwihutisha ubufatanye n’ishoramari mu kugera ku iterambere ry’uyu muryango.

Umukuru w’Igihugu kandi yifatanyije n’abandi banyacyubahiro batumiwe mu birori by’akarasisi byabaye mu rwego rwo kwizihiza imyaka 45 Antigua na Barbuda imaze ibonye ubwigenge.

Umukuru w’Igihugu yageze i Saint John’s ku cyumweru tariki 1 Ugushyingo 2026, akubutse i Dakar muri Senegal aho yari yitabiriye itangizwa ry’Imikino Olempike y’Urubyiruko.

Perezida Kagame, yanabonanye na mugenzi we wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye wamwakiriye mu biro bye, baganira ku bibazo bireba Akarere n’Isi mu nzego zirimo ubufatanye ndetse n’uruhare rwa Afurika mu kwakira ibikorwa bikomeye bya siporo.

Photos:

[fluentform id="3"]