Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA), Banki y’Isi n’Ihuriro rya Climate Compatible Growth (CCG) byahuriye i Kigali mu nama y’iminsi ibiri igamije kongerera ibihugu ubushobozi bwo gukoresha ikoranabuhanga rya Geospatial mu igenamigambi ryo kugeza amashanyarazi ku baturage.
Iyi nama yatangiye kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2026, ihuriza hamwe inzobere mu bijyanye n’ingufu, abahagarariye ibihugu bitandukanye n’abafatanyabikorwa, bagamije kungurana ubumenyi ku buryo amakuru ajyanye n’ahantu yakoreshwa mu gufata ibyemezo no kunoza uburyo amashanyarazi agezwa ku baturage.
Iyi nama iri muri gahunda ya ASCENT (Accelerating Sustainable and Clean Energy Access Transformation in Eastern and Southern Africa), ishyigikira intego ya Mission 300 yo kugeza amashanyarazi ku bantu miliyoni 300 muri Afurika.
Dr Ahmed Abdallah, inzobere mu bukungu bw’ingufu muri COMESA, yavuze ko intego y’ubu bufatanye ari ugufasha ibihugu kumenya uburyo bwiza kandi budahenze bwo kugeza amashanyarazi ku baturage.
Yagize ati: “Ikibazo gihari ubu si ukongera gusa umubare w’abantu bagezwaho amashanyarazi cyangwa kwagura imiyoboro yayo. Ahubwo ni ugushaka uburyo bwiza kandi buboneye bwo kuyageza ku baturage ku kiguzi gito gishoboka.”
Yagaragaje ko kimwe mu bibazo ibihugu bikomeje guhura na byo ari ukubura amakuru ahagije kandi yizewe, ndetse n’ubushobozi buke mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu igenamigambi ry’ingufu.
Ikoranabuhanga rya Geospatial, rikoresha amakuru ajyanye n’ahantu, rifasha kumenya aho abaturage batuye, aho imiyoboro y’amashanyarazi igeze n’ahakenewe kuyagezwa, bityo hagategurwa uburyo bukwiye bwo kuyageza ku baturage ku kiguzi gito.
Dr Abdallah yatanze urugero rw’abaturage batuye mu byaro bya kure, aho abategura igenamigambi bashobora kugereranya ikiguzi cyo kubagezaho amashanyarazi binyuze mu kwagura imiyoboro isanzwe, kuyahuza n’iy’igihugu gituranye cyangwa gukoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
Jana Rysankova wo muri Banki y’Isi yavuze ko igenamigambi ry’amashanyarazi ridakwiye gufatwa nk’igikorwa gikorwa rimwe gusa ngo kirangire, kuko impinduka mu mibereho y’abaturage n’iterambere ry’ikoranabuhanga bishobora gutuma gahunda zari zarateguwe zitakijyanye n’igihe.
Yagaragaje ko ari ngombwa ko ibihugu bihora bivugurura igenamigambi ryabyo kugira ngo rijyane n’impinduka ziba mu baturage no mu ikoranabuhanga. Yatanze urugero rwa Mesh Grids, imiyoboro mito ihuza amashanyarazi ishobora kuba ubundi buryo bwo kuyageza ku baturage.
Vivien Foster, ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga muri CCG, yagaragaje ko uruhare rwa za kaminuza n’abashakashatsi rukenewe mu kunoza igenamigambi ry’ingufu.
Yasobanuye ko ari ingenzi guhuza ubumenyi bw’abashakashatsi n’abafata ibyemezo, kugira ngo ibihugu bibone inzobere zifite ubushobozi bwo gukora ubushakashatsi no gushyira mu bikorwa gahunda zitegurwa mu rwego rw’ingufu.
Ku ruhande rwa Kenta Usui wo muri gahunda ya Banki y’Isi ishinzwe gufasha ibihugu mu rwego rw’ingufu (ESMAP), yagaragaje ko amakuru ya Geospatial afasha kumenya abaturage n’ibigo bikenera amashanyarazi.
Yashimangiye kandi ko igenamigambi ry’ingufu ridakwiye gukorwa ryonyine, ahubwo rikwiye guhuzwa n’izindi nzego zirimo ubuzima, ubuhinzi, uburezi n’itumanaho, kugira ngo amashanyarazi agezwe aho akenewe mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.
COMESA iri gushyiraho amasezerano rusange n’ibigo bitanga serivisi z’igenamigambi rya Geospatial, binyuze mu ishami ryayo ritanga ubujyanama, kugira ngo bifashe ibihugu gutegura cyangwa kuvugurura igenamigambi ryabyo no kurigaragaza mu buryo bwumvikana.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Jovine Nsekanabanga wo mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’Ingufu (EDCL), ishami rya REG, yavuze ko igihugu kimaze gutera imbere mu igenamigambi ry’amashanyarazi, ariko hakiri icyuho mu gukusanya amakuru no kugenzura ireme ryayo.
Yagize ati: “Haracyakenewe kongera ubushobozi mu gukusanya amakuru no kureba ko amakuru akoreshwa mu igenamigambi ari ukuri, yizewe kandi afite ireme. Ikindi ni uguhuza igenamigambi ritandukanye kugira ngo rihuzwe neza kandi rifashe abashoramari n’abashyira mu bikorwa imishinga.”
Aya mahugurwa azibanda ku gusuzuma uko ibihugu bisanzwe bitegura gahunda zo kugeza amashanyarazi ku baturage, kugaragaza icyuho mu bumenyi n’ubushobozi, no kumvikana ku bufasha bwa tekiniki bikenewe.
Rudolf Yeganyan, uyobora ishami rishinzwe kongerera ubushobozi muri CCG, yavuze ko buri gihugu gisabwa kugaragaza ibyo gikeneye kunoza, gushyiraho abazakurikirana ibikorwa no kumvikana ku ntambwe zizakurikiraho mu gusaba ubufasha.
Yasobanuye ko ubu buryo bugamije gutuma ibihugu ubwabyo bigira uruhare mu kugaragaza ibibazo bihari, gufata ibyemezo ku bufasha bikwiye guhabwa no gukurikirana ibikorwa bizakorwa nyuma y’amahugurwa.
Iyi nama ni imwe mu bikorwa bigamije kongerera ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo ubushobozi mu igenamigambi ry’ingufu, binyuze mu gukoresha amakuru yizewe, ikoranabuhanga n’ubufatanye bw’inzego zitandukanye.














