sangiza abandi

APR FC na Gasogi United zaguye miswi

sangiza abandi

Umukino wahuje APR FC na Gasogi United ku munsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, BK Pro League, warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026, aho Gasogi United ari yo yabanje gufungura amazamu, mbere y’uko APR FC iza kwishyura mu gice cya kabiri.

Mu gice cya mbere, amakipe yombi yatangiye umukino ahatanira kugenzura umukino. APR FC yagerageje gusatira izamu rya Gasogi United, ariko ba myugariro bayo bakomeza kwihagararaho. Ku rundi ruhande, Gasogi na yo yashakaga uburyo bwo kugera imbere y’izamu rya APR FC, ariko umunyezamu Hakizimana Adolphe akuramo imipira yageragejwe.

Ku munota wa 23, APR FC yakoze impinduka ya mbere nyuma y’uko Byiringiro Gilbert agize ikibazo cy’imvune, agasimburwa na Niyonzima Abidal.

Ku munota wa 33, Gasogi United yafunguye amazamu ibifashijwemo na kapiteni wayo Ngono Guy Herve, wabyaje umusaruro uburangare bw’abakinnyi ba APR FC, maze igice cya mbere kirangira Gasogi United iyoboye n’igitego 1-0.

APR FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, aho Hakim Kiwanuka yasimbuye Mamadou Traore.

Impinduka zagize akamaro kuri APR FC kuko ku munota wa 61, Hakim Kiwanuka yatsinze igitego cyo kwishyura ku mupira yari ahawe na William Togui, amakipe yombi ahita anganya igitego 1-1.

Nyuma yo kwishyura, APR FC yakomeje gushaka igitego cy’intsinzi, ariko Gasogi United na yo ntiyadohoka. Amakipe yombi yakoze izindi mpinduka mu bakinnyi agamije kongera imbaraga mu kibuga.

Ku munota wa 87, APR FC yabonye uburyo bwiza bwo gutsinda igitego cya kabiri. Hakim Kiwanuka yahaye umupira Quattara mu rubuga rw’amahina, ariko ntiyabasha kuwubyaza umusaruro.

Nubwo amakipe yombi yakomeje gushaka igitego cy’intsinzi mu minota yari isigaye, umukino warangiye anganya igitego 1-1.

Kunganya kwatumye APR FC igira amanota arindwi, ifata umwanya wa 7 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, inganya amanota na Gasogi United yahise ifata umwanya wa 12.

Photos:

[fluentform id="3"]