sangiza abandi

MINALOC yagaragaje ko kongerera ubushobozi Utugari bizafasha kunoza imitangire ya serivisi

sangiza abandi

Kongerera ubushobozi inzego z’ibanze, by’umwihariko Utugari, no kunoza imitangire ya serivisi ni zimwe mu ngamba Guverinoma y’u Rwanda iri gushyira mu bikorwa mu rwego rwo gukemura ibibazo by’abaturage no kunoza imiyoborere ishingiye kuri politiki yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage.

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, ku wa Kbairi tariki 3 Ugushyingo 2026, ubwo yagiranaga ikiganiro n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore.

Ikiganiro bagiranye cyibanze ku ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’igihugu yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage ivuguruye mu 2021.

Minisitiri Habimana yagaragaje ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kunoza imitangire ya serivisi, hakiri imbogamizi kuko igipimo cy’imikorere mu gutanga serivisi cyavuye kuri 81% mu 2021 kigera kuri 68,4% mu 2026.

Yavuze ko iri gabanuka rigaragaza ko hakenewe kongera imbaraga mu kunoza serivisi zitangirwa mu nzego z’ibanze, kugira ngo zitangwe neza, ku gihe kandi mu buryo bworohereza abaturage.

Intego Leta yihaye ni uko iki gipimo kizamuka kikagera hejuru ya 90% mu 2029. Muri izo ngamba harimo kongerera ubushobozi inzego z’ibanze binyuze mu mahugurwa y’abakozi no kubaha ibikoresho bibafasha kuzuza inshingano zabo.

Ku rundi ruhande, Minisitiri Habimana yagaragaje ko uruhare rw’abaturage mu miyoborere rwagiye rwiyongera, aho igipimo cy’uruhare rwabo mu ifatwa ry’ibyemezo no kubaza abayobozi inshingano cyavuye kuri 66,9% mu 2015 kigera kuri 74,1% mu 2021, kigeze kuri 84,7% mu 2026.

Yongeyeho ko buri mwaka Utugari twose tugira icyumweru cyahariwe igenamigambi, mu gihe mu nteko z’abaturage hakiriwe ibibazo 4.192, muri byo 4.048 bikaba byarakemuwe, bingana na 96%.

Amavugurura ya politiki yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage

Politiki yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2001, igamije kongera uruhare rw’abaturage mu miyoborere, kubegereza serivisi no kubaha ubushobozi bwo kugira uruhare mu iterambere ryabo.

Minisitiri Habimana yavuze ko kuva icyo gihe hari byinshi byagezweho, birimo uburyo abaturage bitoreramo abayobozi, kubabaza inshingano, gukorera mu mucyo, kunoza imitangire ya serivisi no kugira uruhare mu igenamigambi ry’ibikorwa bibakorerwa.

Mu cyiciro cya mbere, kuva mu 2001 kugeza mu 2005, hatowe abayobozi mu nzego z’ibanze, hashyirwaho Inama Njyanama nk’urwego rukuru rureberera inzego z’ibanze, hanashyirwaho komite z’abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere idaheza.

Hagati ya 2006 na 2011, habaye amavugurura y’inzego z’imitegekere y’Igihugu, aho Intara zavuye kuri 12 zigera kuri enye n’Umujyi wa Kigali, Uturere tuva kuri 106 tugera kuri 30, Imirenge iva kuri 1.545 igera kuri 416, naho Utugari tuva kuri 9.165 tugera kuri 2.148.

Mu cyiciro cya 2012-2017, hibanzwe ku kongerera ubushobozi inzego z’ibanze, kunoza imikorere yazo no gushimangira imikoranire mu bijyanye n’imari no mu nzego zitandukanye.

Mu 2021, iyi politiki yongeye kuvugururwa hashingiwe ku isuzuma ryagaragaje ko hari ibyagezweho, ariko hakiri imbogamizi zasabaga gushyiraho izindi ngamba.

Iryo vugurura ryashyizeho inkingi eshanu zirimo kunoza imitangire ya serivisi hashingiwe ku byiciro byazo, kwegurira inzego z’ibanze imicungire n’imikoreshereze y’imisoro n’imari, kubaka ubushobozi bwazo, guteza imbere ubukungu bw’inzego z’ibanze no gushimangira ibishingirwaho mu miyoborere kugira ngo haboneke impinduka ku rwego rw’igihugu.

Ingengo y’imari y’inzego z’ibanze yarazamutse

Mu bindi byagezweho, ubushobozi bw’inzego z’ibanze mu gukusanya no gucunga ingengo y’imari bwarazamutse, buva kuri miliyari 49,7 Frw mu 2006 bugera kuri miliyari 77 Frw mu 2021, naho mu 2026 bukaba bugeze kuri miliyari 137 Frw.

Ku bijyanye n’iterambere ry’abaturage, imibare yagaragajwe igaragaza ko ubukene bwavuye kuri 58,9% mu 2000 bugera kuri 56,7% mu 2006, bugera kuri 39,8% mu 2017, naho mu 2024 bukaba bwaragabanutse bugera kuri 27,4%.

Ibi bigaragaza uruhare rw’inzego z’ibanze mu gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere, nubwo kunoza imitangire ya serivisi no kongera ubushobozi bwazo bikomeje kuba bimwe mu byibandwaho muri politiki yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage.

MINALOC yagaragaje ko kongerera ubushobozi Utugari bizafasha kunoza imitangire ya serivisi

Photos:

[fluentform id="3"]