sangiza abandi

Imitungo ya Leta ifite agaciro ka miliyari 8,26 Frw ntibyazwa umusaruro

sangiza abandi

Imitungo ya Leta 436 ifite agaciro ka miliyari 8,26 z’amafaranga y’u Rwanda, ibarizwa mu nzego 44 za Leta, ntibyazwa umusaruro, nk’uko byagaragajwe na Komisiyo ya Sena ishinzwe Ubukungu n’Imari.

Ibi byagarutsweho ku wa Gatatu tariki ya 4 Ugushyingo 2026, ubwo iyi Komisiyo yagezaga ku Nteko Rusange ya Sena ubusesenguzi yakoze kuri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 30 Kamena 2025.

Abasenateri bagaragaje ko kuba hari umutungo wa Leta ufite agaciro kangana gutyo utabyazwa umusaruro ari kimwe mu bibazo bikwiye kwitabwaho mu kunoza imicungire y’umutungo rusange.

Bagaragaje kandi ibindi bibazo bikigaragara mu micungire y’imari n’umutungo bya Leta birimo imishinga idindira, amasezerano y’imishinga adashyirwa mu bikorwa uko bikwiye, gutinda kwishyura abaturage ingurane z’imitungo yabo ndetse no kudatanga ku gihe serivisi z’ingenzi nk’amazi, amashanyarazi, imiti n’ibikoresho byifashishwa mu buhinzi n’uburezi.

Perezida wa Komisiyo ya Sena ishinzwe Ubukungu n’Imari, Senateri Nsengiyumva Fulgence, yavuze ko nubwo hari intambwe yatewe mu kunoza imicungire y’imari ya Leta, hakiri ibibazo bisaba gukurikiranwa.

Yagaragaje ko amafaranga yakoreshejwe nta nyandiko ziyagaragaza yagabanutse ava kuri miliyoni 229 Frw mu mwaka wa 2021 agera kuri miliyoni 39 Frw muri raporo y’umwaka wa 2024/2025.

Yavuze kandi ko amafaranga yasesaguwe yagabanutseho 75%, akagera kuri miliyoni 474 Frw, mu gihe amafaranga yishyuwe arenze ayo yagombaga kwishyurwa yari miliyoni 86 Frw.

Nubwo hari iryo gabanuka, Senateri Nsengiyumva yavuze ko kwishyura amafaranga arenze ayagombaga gutangwa bikigaragaza intege nke mu micungire y’imari ya Leta.

Mu myanzuro yavuye muri iyi raporo, Inteko Rusange ya Sena yemeje ko Komisiyo zihoraho zizajya zikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, zinacukumbure impamvu ibibazo bimwe bikomeza kugaragara mu nzego za Leta.

Senateri Nsengiyumva yavuze ko Inteko Ishinga Amategeko ikwiye kutagarukira ku kwakira raporo zigaragaza amakosa, ahubwo igakurikirana impamvu ibyagaragajwe bitakosowe.

Yagize ati: “Nk’Inteko Ishinga Amategeko mu nshingano zacu twari dukwiye gukurikirana tukavuga tuti ese ko iki kibazo kitabaye, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta akavuga ngo kizabe, twebwe tugende ducukumbure impamvu kitabaye kandi hari umushinga wateguwe, igenamigambi ryawo n’uburyo uzashyirwa mu bikorwa mu gihe runaka, kuki udashyirwa mu bikorwa?”

Senateri Cyitatire Sosthène na we yagaragaje ko ibibazo bigarukwaho mu raporo z’ubugenzuzi ari bimwe mu byo komisiyo za Sena zagiye zibona mu bikorwa zitandukanye zikurikirana, bityo hakenewe kubikurikirana hagashakwa ibisubizo birambye.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025 yagenzuye inzego 252, zivuye kuri 206 zagenzuwe mu mwaka wa 2020/2021.

Izo nzego zirimo za Minisiteri, ibigo bya Leta bikora n’ibidakora ubucuruzi, imishinga ya Leta, uturere n’Umujyi wa Kigali.

Sena yatangaje ko izakomeza gukurikirana ibibazo byagaragajwe muri iyi raporo, hagamijwe kunoza imicungire y’imari n’umutungo bya Leta no gutuma ibikorwa byagenewe abaturage bishyirwa mu bikorwa uko byateganyijwe.

Photos:

[fluentform id="3"]