Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye ibihugu byasinye Amasezerano ya Montreal agamije kurengera akayunguruzo k’imirasire y’izuba, kwihutira gushyira mu bikorwa ibyo byiyemeje, kugira ngo bitange umusaruro ugaragara mu kurengera ikirere no guteza imbere imibereho y’abaturage.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Ugushyingo 2026, ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama ya 38 ihuza ibihugu byashyize umukono kuri aya masezerano (MOP38), iri kubera i Kigali kuva ku wa 2 kugeza ku wa 6 Ugushyingo 2026.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe yibukije ko hashize imyaka 10 u Rwanda rwakiriye inama yafatiwemo icyemezo gikomeye cyo kwemeza ivugururwa ry’amasezerano ya Montreal rizwi nka ‘Kigali Amendment’, rigamije kugabanya ikoreshwa ry’imyuka ya Hydrofluorocarbons (HFCs), ikoreshwa cyane mu bikoresho bikonjesha ariko ikagira uruhare mu mihindagurikire y’ikirere.
Yavuze ko icyemezo cyafatiwe i Kigali cyagaragaje ko ibihugu bishobora guhuriza hamwe imbaraga bigashakira ibisubizo ibibazo byugarije Isi, buri gihugu cyikitabwaho hashingiwe ku bushobozi n’ibikenewe mu iterambere ryacyo.
Ati: “Kigali Amendment ishyizwe mu bikorwa byuzuye, yagira uruhare rukomeye mu kurengera ikirere cyacu no guteza imbere imibereho myiza y’abatuye Isi, ubu n’abazaza.”
Yashimangiye ko amagambo Perezida Paul Kagame yavuze ubwo iri vugururwa ryemerwaga mu 2016 akomeje kuba umurongo ukwiye kuyobora ibikorwa by’ibihugu byasinye ayo masezerano, mu kuyahsyira mu bikorwa.
Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati: “Ntidukwiye kunyurwa no kuba hari intambwe nto duteye mu gukemura ikibazo kandi dufite ubushobozi bwo kugikemura burundu.”
Minisitiri w’Intebe yavuze ko ubutumwa bukubiye muri ayo magambo bukwiye kwibutsa ibihugu ko intsinzi idapimirwa ku masezerano byasinye cyangwa ibyo byiyemeje, ahubwo ipimirwa ku mpinduka ibyo byemezo bigira ku Isi no ku mibereho y’abaturage.
Dr. Nsengiyumva yagaragaje ko gukonjesha ibiribwa, imiti n’ahantu hatandukanye bidakwiye gufatwa nk’ikintu kigamije gutuma abantu bagira ubuzima bwiza gusa, ahubwo ko ari ingenzi ku buzima, agaciro ka muntu, amahirwe y’ubukungu no guhangana n’ibibazo bituruka ku mihindagurikire y’ikirere.
Yatanze urugero rw’abahinzi, avuga ko kubona uburyo bwizewe bwo kubika umusaruro mu bukonje bishobora gutuma imbuto n’ibindi bihingwa basaruye bigera ku isoko bitangiritse.
Minisitiri Nsengiyumva yanavuze ko uburyo bwiza bwo gukonjesha ari ingenzi mu kubika inkingo n’imiti y’ingenzi kugira ngo bigere no ku baturage batuye mu bice bya kure.
Icyakora, yagaragaje ko kubona serivisi zizewe zo gukonjesha bikiri ingorabahizi kuri miliyoni z’abantu, cyane cyane muri Afurika, aho amashanyarazi akiri make cyangwa ataboneka mu buryo buhoraho.
Yavuze ko uko abantu bakenera serivisi zo gukonjesha bagenda biyongera, ibihugu bigomba gushaka uburyo bwo kubigeraho hadashyirwa mu kaga ibidukikije, hifashishijwe ikoranabuhanga rikoresha ingufu nke kandi ritangiza ikirere.
U Rwanda rwashyizeho ikigo cyihariye mu guteza imbere uburyo burambye bwo gukonjesha
Minisitiri w’Intebe yavuze ko impinduka mu bijyanye no gukonjesha zitagomba kugarukira gusa ku gusimbuza ikoranabuhanga rishaje irishya, ahubwo zigomba kujyana no kubaka ibikorwaremezo, kongerera abaturage ubumenyi n’ubushobozi no guteza imbere inganda zishobora gutanga ibisubizo birambye.
Yagaragaje ko u Rwanda ruri gushyira mu bikorwa iyi ntego binyuze mu bikorwa birimo Ikigo Nyafurika cy’Icyitegererezo mu Guteza Imbere Ikoranabuhanga ryo Gukonjesha mu buryo Burambye no Kubika Ibicuruzwa mu Bukonje (Africa Centre of Excellence for Sustainable Cooling and Cold-chain – ACES).
Iki kigo cyashinzwe mu Rwanda gifite icyerekezo cyo gufasha Afurika, kikaba gihuza ubushakashatsi, amahugurwa, guteza imbere ikoranabuhanga no kurishyira mu bikorwa.
Yavuze ko ibikorwa nk’ibi bifasha ibihugu kubaka ubushobozi bwabyo kugira ngo bishobore kubyaza umusaruro amahirwe aterwa no gukonjesha mu buryo burengera ibidukikije.

Yasabye ibihugu gukorana
Dr. Nsengiyumva yanagarutse ku kamaro k’ubufatanye mpuzamahanga, avuga ko nta gihugu cyakemura ibibazo byugarije isi cyonyine.
Yashimangiye ko ubufatanye hagati y’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere (South-South Cooperation) n’ubundi bufatanye mpuzamahanga ari ingenzi mu guhuriza hamwe ubumenyi, ubushobozi, umutungo n’ubunararibonye.
Yavuze ko ubu bufatanye bukwiye gutuma ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bigira uruhare mu gufata ibyemezo no kuyobora impinduka zigamije gukonjesha mu buryo burambye, aho kuba ibyo gusabwa gusa kumenyera ikoranabuhanga n’imikorere byashyizweho n’abandi.
Minisitiri w’Intebe yasabye abitabiriye inama ya MOP38 kurenga ku byo amasezerano abasaba by’ibanze, bagaharanira gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje ku gihe kandi mu buryo bwuzuye.
Yavuze ko imyaka 10 iri imbere ikwiye kurangwa n’ibikorwa bifatika n’umusaruro ugaragara, aho kuba amagambo n’imihigo gusa.
Yagize ati: “Reka dutere intambwe irenze ibisabwa, duharanire kugera ku bishoboka.”
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva ni we watangaje ku mugaragaro ko inama ya 38 y’ibihugu byashyize umukono ku masezerano ya Montreal itangiye, anifuriza abayitabiriye ibiganiro byunguka n’imyanzuro izatanga umusaruro.









