Rutahizamu wa APR FC, Uwiyaremye Fidali, yasezerewe mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, wo kwitegura imikino ibiri izayihuza na Mali mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Amakuru y’isezerezwa ry’uyu mukinnyi yavuzwe na bamwe mu banyamakuru bakora inkuru za siporo mu Rwanda, bavuga ko ryatewe no kutubahiriza gahunda zari zateganyijwe mu mwiherero.
Ku wa Kane tariki ya 5 Ugushyingo 2026, ni bwo abakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu bakina muri shampiyona y’u Rwanda, ndetse na bamwe bakina hanze bari bamaze kugera mu gihugu, batangiye umwiherero kuri FERWAFA hotel.
Fidali yari umwe mu bakinnyi bari bahamagawe, ariko ntiyubahiriza igihe yari yasabwe kugerera mu mwiherero w`ikipe yigihugu. Abakinnyi bari bategetswe kuhagera saa 11:40, mu gihe uyu rutahizamu yahageze saa 13:50, inama yagombaga guhuza abakinnyi n’umutoza yamaze kurangira.
Gahunda y’uwo munsi yari ikubiyemo gufata amafunguro saa 12:30, inama saa 13:30, igenzura ry’ubuzima saa 15:00 ndetse n’imyitozo saa 17:00.
Ikibazo cyakomeje ubwo igihe cy’imyitozo cyageraga, Fidali ntahite agaragara, bituma umutoza Stephen Constantine n’abandi bamara iminota 20 bamutegereje.
Nyuma yo kuhagera, Constantine yamusabye gusubira mu cyumba cye, gufata ibikoresho bye akitahira.
Amakuru kandi avuga ko atari ubwa mbere uyu mukinnyi agize ikibazo kijyanye n’imyitwarire mu mwiherero w’Amavubi, kuko no mu mwiherero uheruka yari yagize ibibazo nk’ibyo. Icyo gihe, bivugwa ko umutoza yari yasabye ko iki kibazo kitajya mu itangazamakuru, agamije kurinda uyu mukinnyi ukiri muto.
Amavubi arimo kwitegura guhura na Mali ku wa 13 Ugushyingo 2026 mu mukino w’ogushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.









