sangiza abandi

Nyarugenge-Mageragere: Abantu barindwi bapfiriye mu kirombe

sangiza abandi

Abantu barindwi bari mu kazi ko gucukura amabuye y’agaciro, bapfiriye mu kirombe kiri i Mageragere mu Karere ka Nyarugenge.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 5 Ugushyingo 2026. Icyo kirombe bapfiriyemo gisanzwe gicungwa na Kompanyi ya Calliane Mine Ltd.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudinne Ntirenganya, yabwiye Umunota ko iyi mpanuka yabaye ubwo abakozi bacukuraga, bari bageze aho batobora amazi ariko akababana menshi bakananirwa kuva mu kirombe.

Yavuze ko uretse abitabye Imana, umuntu umwe yajyanwe mu bitaro, mu gihe abandi bafashijwe gusohokamo nyuma yo guhabwa ubutabazi bw’ibanze.

Ati “Ubutabazi bw’ibanze bwahise buhagera abandi bafashwa kuvamo ndetse n’imibiri y’abitabye Imana yose yabonetse.”

Yakomeje agira ati “Turihanganisha imiryango y’ababuriye ubuzima muri iyi mpanuka.”

Emma Claudine yavuze ko ubucukuzi barimo bwemewe n’amategeko ndetse Kompanyi yacungaga iki kirombe yari ifite ubwishingizi, aboneraho gusaba abakora uyu mwuga gukomeza ingamba z’ubwirinzi ndetse no kugira ubwishingizi.

Photos:

[fluentform id="3"]