sangiza abandi

Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zakoranye Umuganda n’abaturage, zibigisha kubaka uturima tw’igikoni

sangiza abandi

Ingabo z’u Rwanda ( RWANBATT-2) ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, zifatanyije n’abaturage bo mu gace ka Malakal, mu Ntara ya Upper Nile barimo abahagarariye abatuye mu nkambi n’abayobozi b’inzego z’ibanze, mu gikorwa cy’umuganda rusange.

Iki gikorwa cyabaye kuri iki cyumweru tariki 7 Ugushyingo 2026, cyibanze ku gukora isuku mu nkambi no mu nkengero zayo, hagamijwe gukumira ikwirakwira ry’indwara muri aka gace gatuwe n’abantu benshi.

Iki gikorwa kiri muri gahunda y’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro yo guteza imbere ubuzima bwiza, isuku n’imibereho myiza y’abaturage.

Nyuma yo gukora isuku, abagore bo mu Nkambi ya Malakal bitabiriye ubukangurambaga bugamije kurwanya imirire mibi mu bana. Abasirikare ba RWANBATT-2 banerekanye uburyo bwo gutegura uturima tw’igikoni two guhingamo imboga, kugira ngo imiryango ibashe kubona ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri no kubona indyo yuzuye.

Silvio Stephan, wavuze mu izina ry’Umuyobozi w’Inkambi ya Malakal, yashimiye Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’ubufasha zikomeje guha abaturage bo muri ako gace.

Yagize ati: “Ingabo z’u Rwanda zimaze kuba abavandimwe bacu kubera ubufasha n’ubufatanye zikomeje kutugaragariza. Turashimira byimazeyo ibi bikorwa kandi turazisaba gukomeza ubu bufatanye bw’ingirakamaro n’abaturage bacu.”

Umuyobozi wa RWANBATT-2, Lt Col Emmanuel Ndahiro, yashimangiye ko ibikorwa by’isuku ari imwe mu ngamba z’ingenzi zo gukumira indwara nka malariya, anashishikariza abaturage gukomeza gukora ibikorwa nk’ibi mu gihe kizaza.

Yagize ati: “Nk’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro, inshingano zacu ntizigarukira gusa ku kubungabunga amahoro n’umutekano. Twiyemeje no gufasha abaturage binyuze mu bikorwa biteza imbere ubuzima, kwigira no kugira ubumwe. Igikorwa cy’uyu munsi ni ikindi kimenyetso cy’ubufatanye bukomeye hagati ya RWANBATT-2 n’abaturage ba Malakal.”

Umuyobozi wa RWANBATT-2 yanagarutse ku kamaro k’uturima tw’igikoni mu kunoza imirire mu miryango, avuga ko kubona imboga bishobora kugira uruhare rukomeye mu kugabanya imirire mibi mu byiciro by’abaturage byibasirwa n’iki kibazo, cyane cyane abana.

Nyabol Ajak, umwe mu bagore bitabiriye iki gikorwa, yashimiye Ingabo z’u Rwanda ku bumenyi n’ubutumwa bw’ingirakamaro zabasangije mu biganiro byerekeye imirire myiza. Yavuze ko kubona indyo yuzuye bikomeje kuba imbogamizi ikomeye ku miryango myinshi ituye mu nkambi, kandi ko imirire mibi igikomeje kwibasira bamwe mu bana bo muri ako gace.

Madamu Ajak yashimangiye ko gahunda yo gutangiza uturima tw’igikoni izafasha kunoza imirire myiza mu miryango, kongera uburyo bwo kubona imboga no kugira uruhare mu kubaka ejo hazaza heza harangwa n’ubuzima bwiza n’iterambere rirambye ku baturage.

Photos:

[fluentform id="3"]