Hafi 7% by’abagabo bose ku Isi bafite ikibazo cy’ubugumba cyangwa kugira intanga zidafite imbaraga ku buryo zishobora gutanga urubyaro. Ubushakashatsi bugaragaza ko mu bibazo byose by’ubugumba cyangwa kutabyara kw’abashakanye, hafi 50% by’ibi bibazo biba bifitanye isano n’umugabo.
Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) yerekana ko umuntu 1 muri 6 (hafi 17.5% by’abatuye Isi) aba afite ikibazo cy’ubugumba mu buzima bwe, haba ku bagabo cyangwa ku bagore.
Nyuma y’uko iki kibazo gikomeje kwiyongera, abashakashatsi bakoze porogaramu ikoresha ubwenge buhangano (AI) yitwa SpermSearch, igamije gufasha abaganga kubona intanga ngabo mu masohoro cyangwa mu turemangingo twakuwe mu dusabo tw’intanga tw’abagabo bafite ikibazo cy’ubugumba.
Ubu buryo bwatangijwe na Dr. Stephen Vasilescu, afatanyije n’abashakashatsi bo muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga ya Sydney muri Australia binyuze muri sosiyete ya NeoGenix Biosciences.
SpermSearch ikoresha ubwenge buhangano mu gusesengura amashusho afashwe na mikorosikopi, ikagaragaza ahashobora kuba hari intanga ngabo kugira ngo inzobere mu buvuzi zizibone kandi zizitoranye.
Ibi byakozwe mu rwego rwo gufasha cyane abagabo bafite ikibazo kizwi nka Azoospermia, aho intanga ngabo zitagaragara mu masohoro, bitewe n’uko zishobora kuba ari nke mu dusabo tw’intanga.
Ubusanzwe ibi byakorwaga hifashishijwe mikorosikopi, bikaba byashoboraga gufata amasaha menshi, kuko hari ubwo ziba ari nke cyane kandi zivanze n’utundi turemangingo. SpermSearch rero ifasha kugabanya igihe cyo kuzishakisha no kongera amahirwe yo kuzibona.
Ubushakashatsi bwatangajwe mu 2024 mu kinyamakuru Reproductive BioMedicine Online bwagaragaje ko iyi porogaramu yabashije kubona intanga mu mashusho ku kigero cya 91,95%, ugereranyije na 86,52% cyagezweho n’inzobere zikoresheje uburyo busanzwe.
Ubundi bushakashatsi bwakorewe mu mavuriro abiri mu 2024 na 2025, bwatangajwe mu 2026, bwagaragaje ko gukoresha SpermSearch byagabanyijeho 39% igihe cyakoreshwaga mu gushakisha intanga, ndetse mu barwayi bamwe na bamwe ibasha kubona intanga zitari zabonetse hakoreshejwe uburyo busanzwe.
Mu igerageza ryakozwe kuri iri koranabuhanga mu buvuzi, ryagaragaje ko igihe cyo gushakisha intanga mu masohoro cyagabanutse kikava ku masegonda 168,7 kigera kuri 98,9.
Intanga zibashije kuboneka zishobora gukoreshwa mu buvuzi buzwi nka Evaluation of an artificial intelligence-facilitated sperm detection tool in azoospermic samples for use in ICSI, aho intanga imwe y’umugabo yinjizwa mu igi ry’umugore muri laboratwari, hagamijwe gufasha abashakanye kubona urubyaro.










