sangiza abandi

Inyandiko yihariye;uko bakoresha mudasobwa: Tujyane mu Ishuri ryigisha abafite ubumuga bwo kutabona i Kibeho

sangiza abandi

Abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona biga ku Ishuri rya Educational Institute for Blind Children” riri i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, nashoma Leta y’u Rwanda yashyize imbere uburezi budaheza, bakaba babasha kwiga nk’abandi kabdi bagatsinda neza.

Babigaragaje ubwo itsinda ririmo abayobozi muri Minisiteri y’Uburezi, Urwego rushinzwe Uburezi bw’Ibanza n’abandi bafatanyabikorwaga basuraga iri shuri kuri uyu wa Mbere tariki 9 Ugushyinngo 2026.

Iri shuri ririhariye kuko ryigamo abana 100 bafite ubumuga bwo kutabiona gusa, guhera mu mashuri abanza kugera basoje amashuri yisumbuye, yewe bamwe bakanagaruka kuba abarezi bagafasha abandi.

Ukihagera, ubona ari ishuri nk’andi, rifite ibikorwaremezo byose, ariko by’umwihariko ibyihariye bifasha abatabasha kureba, bakaba bakwiga nk’uko abandi biga, bakamenya kubara, gusoma, kwandika, ubumenyi bwo mu ishuri bwose ndetse no gukoresha mudasobwa.

Educational Institute for Blind Children, ni ishuri riyoborwa n’Ababikira bazwi nka Franciscan Sisters Servants of the Cross, ryamenyekane cyane mu burezi bufite ireme mu Rwanda, aho nko mu bizami bya leta bisoza amashuri yisumbuye byo mu mwaka wa 2025/2026, umunyeshuri waho witwa Habumugisha Samuel ufite ubumuga bwo kutabona yabaye uwa mbere mu gihugu mu ishami ry’indimi.

Abaryigamo babanza gutozwa ururimi rwihariye rw’abafite ubumuga bwo kutabona ruzwi nka “Braille’ aho babasha kumenya inyuguti bakoresha, aho bashobora kuzisoma bazikozeho gusa, bakoreshe ibikoresho byabugenewe bafite.

Umwe mu bo twgaaniriye witwa Ndayisenga Daniel, yageze muri iki kigo mu 2015 aje gutangira amashuri abanza. Ubu ari hafi gusoza amashuri yisumbuye.

Yavuze ko ikintu cya mbere kibafasha ari iyo nyandiko ya Braille yabo yihariye batozwa bakihagera ari yyo ibafasha gusoma no kwandika.

Ati “Nubundi inyuguti natwe ni 24, uretse ko zandikwa mu buryo butandukanye nubwo mwe mukoresha.”

Ni ibintu avuga ko bibasaba igihe kitari kinini mu gufata uru ruimi, ubundi umwana agatangira kujya yandika amagambo nk’ayo abanda bandika ariko mu buryo bwabo babasha gusoma no kumvikanaho.

Nubwo hari ibyo kwishimira, mugenzi weUwera Delisee uri gusoza mu ishami ry’Ubuvanganzo mu Cyogereza, Igifaransa n’Ikinyarwanda, avuga ko hari imbogamizi bagihura nazo cyane cyane mu bikoresho by’ikoranabuhanga bakoresha, aho usanga hari ibyo ibyo  ikoresho bitabasha gusoma.

Ati “Hari igihe ibyo bikoresho biba bidahagije na loboratwari zikaba ari nke.”

Iri shuri rifite imfashanyigisho zirimo ibitabo, na byo byanditse muri urwo rurimi ku buryo babasha kubisoma, bakiga neza bagatsinda. Bafite ibikoresho birimo za mudasobwa, ndetse bafite uburyo bazikoresha.

Mu mwanya wo kwidagadura, bakina imikino itandukanye harimo umupira w’amaguru ukinwa mu buryo bwihariye bw’abafite ubumuga, bakanabyina, dore ko bafite itorero ryiza ribyina gakongo. Ni abana ubona ko babayeho ubuzima nk”ubw’abandi banyeshuri.

Icyakora, haracyari imbogamizi z’uko aban benshi bifuza iri shuri atari ko baribona kuko na ryo ridafite ubushobozi bwo kwakira aba bose babyifuza. Gusa andi mashuri atandukanye arimo aya Leta, afatanya na Leta ndetse n’ayigenga, afite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri bafite ubumuga ndetse n’ibibafasha kwiga nk’abandi, biryo hakaba nta mwana ubura uko yiga kubera ubumuga.

REB yasobanuye impamvu abafite ubumuga biga indimi gusa

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe Uburezi bw’lbanze, REB, Dr. Flora Mutezigaju yavuze ko nubwo abanyehsuri bafite ubumuga bwo kutabona bafashwa kwiga kugeza basoje amashuri yisumbuye, ubushobozi bw’ibikoresho byabafasha kwaga andi mashami arimo imibare na siyansi butaraboneka ku Rwanda.

Kugeza ubu, ibikoresho Bihari bibafasha kwandika no gusoma ku buryo kwiga indimi bigishonoka, mu gihe ibikroesho byaafsha utabona kumva neza siyansi cyangw aimibare bigoye cyane gusa ashimangira ko ari intambwe u Rwanda rwifuza gutera.

Yagize ati “Ni ikoranabuhanga tutaragera ku rwego rwayo, ariko tuzabigeraho.”

U Rwanda rurakataje mu guteza imbere uburezi budaheza

Intego ya kane mu z’iterambere rirambye iteganya ko mu bihugu byose umwaka wa 2030 uzagera harashyizweho gahunda ziteza imbere uburezi budaheza kandi bufite ireme.

Raporo ya MINEDUC yashyizwe hanze kuwa 30 Werurwe 2026, igaragaza ishusho y’uburezi bw’u Rwanda mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025, yagaragaje ko mu Gihugu harimo abanyeshuri 43,663 bafite ubumuga,  bangana na 0.9% by’abanyeshuri bose bagera kuri miliyoni 4.8 biga mu Rwanda.

Mu Rwanda, abanyeshuri bafite ubumuga biga mu byiciro byose, aho mu mashuri y’inshuke harimo 3,514 mu mashuri abanza bakaba barenga ibihumbi 31 mu gihe abiga mu yisumbuye bageze ku 5,559 mu 2024/25.

Mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET), umubare wariyongereye ugera kuri 745 , mu gihe mu mashuri makuru na kaminuza ubu higa abanyeshuri bafite ubumuga 1,479.

Raporo ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza kandi ko ubumuga bw’ingingo bufite umubare munini mu banyeshuri ku kigero cya 32.6%, bugakurikirwa n’ibibazo byihariye mu myigire 18.0%, ubumuga bwo kutabona neza 14.0% n’ibibazo by’imikurire 13.1%.

Kuri ubu 68.8% by’ibigo by’amashuri nibyo bifite ibikorwaremezo byorohereza abanyeshuri bafite ubumuga, ibigaragaza ko hakenewe kongerwamo imbaraga nyinshi.

Gahunda y’uburezi budaheza mu Rwanda ntiyagarukiye ku bafite ubumuga gusa, kuko ubu mu Rwanda higa abanyeshuri b’impunzi 45,671. Abagera ku 6,008 biga mu mashuri y’inshuke, biyongereyeho 5.6% bavuye ku 5,689 bariho mu 2023-24.

Photos:

[fluentform id="3"]