sangiza abandi

Tuff Gang igiye kumurika Album ‘Umutwaro’ mu gitaramo Icyumba cya Rap III

sangiza abandi

Itsinda ry’abaraperi Tuff Gang ryateguye kongera guhura n’abakunzi ba Hip Hop mu gitaramo ‘Icyumba cya Rap III’, kizaba umwanya wo kumurika zimwe mu ndirimbo zigize Album nshya ryise ‘Umutwaro’, rimaze igihe ritegura.

Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 26 Ukuboza 2026 muri Zaria Court i Remera, aho Tuff Gang izataramira abakunzi bayo inabamurikira ibihangano bishya biri kuri iyi Album.

Amakuru avuga ko iri tsinda ryamaze gufata amashusho y’imwe mu ndirimbo zigize iyi Album, ku wa 8 Ugushyingo 2026, rikaba riri mu myiteguro yo kuyishyira hanze. Iyo ndirimbo ni imwe mu ziteganyijwe kuzaririmbwa muri iki gitaramo.

Album ‘Umutwaro’ ni umushinga wihariye kuri Tuff Gang, kuko izaba irimo ijwi rya nyakwigendera Tuyishimire Joshua wamamaye nka Jay Polly, wari umwe mu bagize iri tsinda ndetse wagize uruhare rukomeye mu rugendo rwa Hip Hop nyarwanda.

Mu Ukuboza 2025, Bull Dogg yatangaje ko uyu mushinga watangiye gukorwa Jay Polly akiriho, bityo ko bahisemo kuwusoza kugira ngo ibyo bari baratangiye bikomeze kubaho.

Tuff Gang yasobanuye ko izaba irimo indirimbo bakoranye na Jay Polly mbere y’uko yitaba Imana, ndetse n’izindi zakozwe nyuma ariko zikavugururwa kugira ngo zijyane n’igihe.

Muri Kamena 2026, Fireman yatangaje ko Album ‘Umutwaro’ yamaze gutunganywa, anavuga ko izagaragaraho abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo The Ben na Bruce Melodie.

Iyi Album kandi izaba iriho abaraperi bagize Tuff Gang barimo Bull Dogg, Fireman, Green P, P-Fla na Jay Polly, ndetse n’abandi bahanzi batandukanye.

Fireman yavuze ko iyi Album ari umushinga udasanzwe, agaragaza ko abakunzi b’iri tsinda bafite byinshi byo gutegerezanya amatsiko.

Yagize ati: “Navuga ko ari Album idasanzwe, mwebwe rwose mutigeze mwumva mbere. Mushonje muhishiwe ni cyo nababwira.”

Igitaramo ‘Icyumba cya Rap’ kigiye kuba ku nshuro ya gatatu, mu rugendo rugamije guteza imbere umuco wa Hip Hop mu Rwanda no guha urubuga abaraperi kugira ngo bahurire n’abakunzi b’iyi njyana.

Iki gikorwa cyatangiye mu mpera za 2024, ariko igitaramo cya mbere cyari giteganyijwe ku wa 27 Ukuboza 2024 muri Canal Olympia Rebero gisubikwa kubera imvura nyinshi yangije ibikoresho byari byateguwe.

Cyaje kuba ku wa 10 Mutarama 2025 muri Camp Kigali, ariko Tuff Gang ntiyabasha kuririmba kubera ikibazo cy’igihe n’amasaha yo gufunga ahaberaga igitaramo.

Ku wa 26 Ukuboza 2025, habaye igitaramo cya kabiri muri Zaria Court i Remera, cyahurije hamwe abaraperi batandukanye barimo Riderman, Bull Dogg, Fireman, P-Fla, Green P, Bushali, Danny Nanone, Young Grace, Logan Joe na Bruce The 1st.

Muri icyo gitaramo, Tuff Gang yongeye guhurira ku rubyiniro nyuma y’imyaka irindwi, ubwo Bull Dogg yahamagazaga Fireman, P-Fla na Green P bakaririmbana indirimbo zakunzwe zirimo ‘Inkongoro y’Umushimusi’, ‘Amaganya’ na ‘Kwicuma’.

Mbere y’iki gitaramo, Tuff Gang izitabira igikorwa cyo kwizihiza imyaka 60 Banki ya Kigali imaze ikorera mu Rwanda, kizabera muri BK Arena ku wa 5 Ukuboza 2026. Iki gitaramo kizanitabirwa n’abandi bahanzi barimo Bruce Melodie, Butera Knowless, Riderman n’itsinda rya Active.

‘Umutwaro’ ni imwe muri Album zitezweho kongera guhuza abakunzi ba Tuff Gang n’amateka y’iri tsinda, by’umwihariko binyuze mu bihangano bizagaragaramo ijwi rya Jay Polly.

Photos:

[fluentform id="3"]