sangiza abandi

Amavubi U23 yizeye gutsinda Cameroun, Nshimiyimana asaba abakinnyi kutayitinya

sangiza abandi

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 23, Amavubi U23, Eric Nshimiyimana, na kapiteni wayo Hoziyana Kennedy, bagaragaje icyizere cyo gutsinda Cameroun mu mukino ubanza w’icyiciro cya kabiri cy’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Amavubi U23 yarangije imyitozo ya nyuma ku wa Kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo 2026, kuri Kigali Pelé Stadium, aho irakira Cameroun U23 kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo, saa 18:00.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri iyi stade, umutoza Eric Nshimiyimana yavuze ko nubwo Cameroun ari igihugu gifite amateka akomeye muri ruhago nyafurika, ibyo bitagomba gutera ubwoba abakinnyi be, kuko icy’ingenzi ari imyiteguro n’icyizere binjirana mu kibuga.

Yavuze ko bitaboroheye kubona amakuru ahagije ku ikipe ya Cameroun, ariko ko bakoze ibishoboka byose kugira ngo bayimenye, birimo gukurikirana imikino yayo mu mashusho.

Ati: “Twiteguye neza. Twagowe no kubona amakuru ahagije kugira ngo tumenye uko uwo duhanganye akina, ariko ibyo si urwitwazo kuko twiteguye neza. Abakinnyi hafi ya bose bakinnye umukino duheruka gukina na Sudani barahari, kuko 99% by’ababanje mu kibuga ari bo bagize itsinda dufite ubu. Hari n’abandi twagerageje kongeramo kugira ngo turebe uko twakongera imbaraga mu ikipe.”

Uyu mutoza yavuze ko ikizaba ingenzi ari ugusoma umukino hakiri kare, kugira ngo babashe kuwuyobora kuva mu minota ya mbere.

Yashimangiye ko atagendera ku mateka ya Cameroun n’abakinnyi bakomeye yagiye igira nka Samuel Eto’o, kuko ruhago ihora ihinduka kandi Amavubi U23 na yo afite ubushobozi bwo guhangana na yo.

Yagize ati: “Iyo witeguye neza ukigirira icyizere, nibaza ko ugera ku musaruro ushaka.”

Nshimiyimana yavuze ko yifuza ko abakinnyi be binjira mu kibuga bafite intego yo gutsinda, bumva ko nta kipe ikwiye kubatsindira imbere y’abafana babo i Kigali.

Ku ruhande rw’abakinnyi, kapiteni Hoziyana Kennedy na we yavuze ko batitaye ku izina rya Cameroun, ahubwo ko intego yabo ari ugutsinda umukino ubanza kugira ngo begere icyiciro gikurikiraho.

Ati: “Ntabwo twitaye ku izina rya Cameroun. Icyo dushaka ni intsinzi. Abafana bazaze batubere umukinnyi wa 12. Uko baba benshi, natwe bitwongerera ingufu.”

Hoziyana yasabye Abanyarwanda kuza gushyigikira ikipe y’igihugu, ashimangira ko intsinzi ari intego bahuriyeho nk’abakinnyi n’abafana.

Mu bakinnyi Amavubi U23 atazifashisha muri uyu mukino harimo Muhoza Daniel, wabonye ikarita itukura mu mukino wo kwishyura na Sudani, banganyijemo igitego 1-1 i Juba.

Amavubi U23 yageze muri iki cyiciro nyuma yo gusezerera Sudani ku giteranyo cy’ibitego 4-1. Mu mukino ubanza wabereye i Kigali ku wa 30 Nzeri 2026, u Rwanda rwatsinze ibitego 3-0, mbere yo kunganya na Sudani igitego 1-1 mu wo kwishyura wabereye i Juba ku wa 6 Ukwakira 2026.

Iyi mikino ni iy’icyiciro cya kabiri cy’amajonjora ya TotalEnergies CAF U-23 Africa Cup of Nations 2027, izabera mu Misiri. Ikipe izatsinda ku giteranyo cy’ibitego mu mikino yombi hagati y’u Rwanda na Cameroun ni yo izakomeza mu cyiciro cya gatatu, ari na cyo cya nyuma cy’amajonjora.

Nyuma y’umukino ubanza uzabera i Kigali, Amavubi U23 azerekeza i Yaoundé muri Cameroun, aho azakina umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa 17 Ugushyingo 2026.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 23, Amavubi U23, Eric Nshimiyimana na kapiteni wayo Hoziyana Kennedy, bagaragaje icyizere cyo gutsinda Cameroun
Amavubi U23 yizeye gutsinda Cameroun, Nshimiyimana asaba abakinnyi kutayitinya
kapiteni Hoziyana Kennedy na we yagaragaje ko batitaye ku izina rya Cameroun, ahubwo ko intego ari ugutsinda uyu mukino no gukomeza mu cyiciro gikurikiraho.

Photos:

[fluentform id="3"]