Guteza imbere inganda zikoresha neza umutungo kamere no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere biri mu byafashije u Rwanda kuzigama miliyoni 6.5 z’amadolari ya Amerika, mu gihe inganda n’ibigo bito n’ibiciriritse byagabanyije ingufu byakoreshaga ndetse n’ingaruka ibikorwa byabyo byagiraga ku bidukikije.
Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, ubwo yitabiraga ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru byagarutse ku mahirwe y’ishoramari mu nganda zishingiye ku bukungu butangiza ibidukikije, byabereye i Antalya muri Türkiye ku wa 11 Ugushyingo 2026.
Yasobanuye ko ingamba u Rwanda rwafashe zo guteza imbere inganda zikoresha neza ingufu n’umutungo kamere zitanga inyungu ku bukungu, ariko zikanafasha mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Iyi gahunda, izwi nka Resource Efficient and Cleaner Production Programme, yatanze umusaruro ugaragara mu nganda no mu bigo bito n’ibiciriritse byitabiriye ibikorwa byo kunoza imikoreshereze y’ingufu n’ibikoresho bibyazwa umusaruro.
Imibare Minisitiri w’Intebe yagaragaje igaragaza ko iyi gahunda yashowemo miliyoni 5 z’amadolari, ariko ikazigamira abayitabiriye miliyoni 6.5 z’amadolari, mu gihe yagabanyije ingufu bakoreshaga ku rugero rwa megajoules zisaga miliyoni 41.
Yanatumye ingano y’imyuka ihumanya ikirere, cyane cyane gaz carbonique (CO₂), igabanukaho toni zirenga 30.000 buri mwaka. Iyi mibare y’imyuka yagabanyijwe ihwanye n’ingaruka ziterwa n’imodoka zisaga 6.500 zitagikora ingendo.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko iyi ari gihamya y’uko kurengera ibidukikije bishobora kujyana no kongera inyungu z’ubucuruzi, guteza imbere inganda no guhanga imirimo mishya.
Dr. Nsengiyumva yagaragaje ko u Rwanda rushaka gukomeza gukurura abashoramari mu bikorwa bifasha kubaka ubukungu butangiza ibidukikije.
Mu byiciro by’ingenzi byagaragajwe harimo ingufu zisubira, ibikoresho byo guteka bitangiza ibidukikije, ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, ubuhinzi burambye, ubukungu bushingiye ku kongera gukoresha ibikoresho byajugunywe ndetse n’ikoranabuhanga rigezweho ryo gukonjesha.
Ibi biri mu murongo w’icyerekezo cy’u Rwanda cya 2050 cyo kugera ku bukungu butangiza ibidukikije, gishingiye kuri gahunda yo guteza imbere iterambere rirambye n’ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ikirere, ndetse n’umusanzu w’igihugu mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere (NDC 3.0).
Mu bindi yagarutseho, Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko urwego rwo gukonjesha no kubika ibicuruzwa mu bukonje ari andi mahirwe akomeye y’ishoramari, bitewe n’uko Isi ikomeje gukenera serivisi n’ibikoresho byifashishwa mu gukonjesha.
Yasobanuye ko gushyira mu bikorwa neza amasezerano ya Kigali ahindura Amasezerano ya Montreal bishobora gufasha mu gukumira izamuka ry’ubushyuhe bw’Isi rishobora kugera kuri dogere Celsius 0.5 mu mwaka wa 2100.
Uretse kurengera ikirere, iterambere ry’uru rwego rishobora no gutanga akazi mu gukora no gusana ibikoresho bikonjesha, kubika imyaka n’ibindi bicuruzwa bikenera ubukonje, ndetse no kubitwara bitangiritse.
U Rwanda rufite ingamba zirimo National Cooling Strategy, ibipimo ngenderwaho bigena ingano y’ingufu ibikoresho bigomba gukoresha n’uburyo bwo gufasha imishinga y’ishoramari muri uru rwego.
Yasabye ibigo by’imari gushyigikira ishoramari ry’ibidukikije
Minisitiri w’Intebe yasabye abafatanyabikorwa mu iterambere n’ibigo by’imari gushyira imbaraga mu gufasha imishinga irengera ibidukikije kubona igishoro, cyane cyane binyuze mu nguzanyo zifite inyungu nto, ingwate, inkunga zivangwa n’ishoramari ndetse n’amafaranga ava mu bikorwa bigabanya ibyuka bihumanya.
Yashimangiye ko hakenewe ubufatanye bufatika burenga amasezerano n’imihigo, bukagaragaza umusaruro ushobora gupimwa mu iterambere ry’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage no kurengera ibidukikije.
U Rwanda ruri muri iyi nama rushaka ubufasha bw’amafaranga n’ishoramari mu mishinga y’ikirere, ndetse rukanasaba ko ibihugu byubahiriza amasezerano yo gutanga miliyari 300 z’amadolari buri mwaka yo gufasha ibihugu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, nk’uko byemeranyijweho muri COP29.










