sangiza abandi

Imiryango 159 itari iya Leta yatakaje ubuzima gatozi mu Rwanda

sangiza abandi

Imiryango nyarwanda itari iya Leta 159 yatakaje ubuzima gatozi nyuma yo kunanirwa kuzuza ibisabwa n’Itegeko rigenga iyi miryango, harimo guhuza imikorere yayo n’ibiteganywa naryo.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr. Doris Uwicyeza Picard, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo y’ibikorwa by’uru rwego mu mwaka wa 2025/2026 n’igenamigambi ry’umwaka wa 2026/2027, ku wa 11 Ugushyingo 2026.

Yasobanuye ko imiryango 1.134 yasabwaga kuvugurura imikorere yayo kugira ngo ijyane n’Itegeko N° 058/2024 ryo ku wa 20 Kamena 2024 rigenga imiryango itari iya Leta risimbura amategeko abiri yari amaze imyaka irenga 10 akoreshwa kuva mu 2012.

Muri iyo miryango, 975 ni yo yatanze ubusabe bwo guhabwa icyemezo cyemeza ko yujuje ibisabwa (Compliance Certificate).

Mu yasabye icyo cyemezo, 179 yamaze kukibona, 536 ntiruzuza ibisabwa, mu gihe ubusabe bw’indi 260 bugisuzumwa.

Dr. Uwicyeza yavuze ko indi miryango 159 itigeze isohoza inshingano zo guhuza imikorere yayo n’ibiteganywa n’itegeko, bityo igatakaza ubuzima gatozi.

Yagize ati: “Iyo 159 kuko itujuje ibisabwa yahise itakaza ubuzima gatozi burundu.”

Itegeko N° 058/2024 rigenga imiryango itari iya Leta riteganya ibisabwa iyi miryango igomba kubahiriza kugira ngo ikore mu buryo bwemewe n’amategeko.

Iri tegeko rigamije kunoza imikorere y’iyi miryango no gushyiraho uburyo bwo kugenzura ko isohoza inshingano zayo mu mucyo no kubahiriza amategeko.

Rishyiraho kandi ibisabwa bijyanye no kubona ubuzimagatozi, imiyoborere, imicungire y’umutungo, imitangire ya raporo ndetse n’imikorere ishingiye ku mucyo n’ubunyamwuga. Rigaha n’agaciro amashyirahamwe ahuza imiryango itari iya Leta, rikanakuraho impamyabushobozi z’agateganyo zatangwaga mbere mu gihe cyo gusaba ubuzimagatozi.

RGB ivuga ko iri tegeko rinashyiraho uburyo bunoze bw’imikoranire hagati ya Leta n’imiryango itari iya Leta mu bikorwa by’iterambere ry’Igihugu, hagamijwe kongera ubunyamwuga, kubazwa inshingano no gushyiraho uburyo bwizewe bwo kugenzura ibikorwa byayo.

Mu Rwanda habarurwa Imiryango 2,483 itari iya Leta, irimo 2,173 y’imbere mu gihugu na 310 mpuzamahanga, nk’uko bigaragazwa n’Ibarura ry’Ibigo (Establishment Census) ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) mu 2020.

Photos:

[fluentform id="3"]