sangiza abandi

King James yakomereje muri Amerika urugendo rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki

sangiza abandi

Umuhanzi King James yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho agiye gukomereza ibitaramo byo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, nyuma yo gutaramira abakunzi be mu bihugu bitandukanye by’u Burayi.

King James yahagurutse i Kigali mu ijoro ryo ku wa 11 Ugushyingo 2026, yerekeza muri Amerika, aho ategerejwe mu Mujyi wa Phoenix, muri Leta ya Arizona, ku wa 28 Ugushyingo 2026.

Iki gitaramo kiri mu ruhererekane rw’ibitaramo uyu muhanzi yateguye mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, bikaba byaratangiriye mu bihugu bitandukanye by’u Burayi.

Nyuma y’u Burayi, King James agiye gukomereza uru rugendo muri Amerika ya Ruguru, aho ateganya gutaramira abakunzi be muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, mu mezi ya Ugushyingo n’Ukuboza 2026.

King James ni umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki nyarwanda, akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Yantumye’ n’izindi zamufashije kugira abakunzi benshi mu Rwanda no mu mahanga.

Mu minsi ishize, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Nakwibeshyeho’, yiyongera ku zindi ndirimbo ze zakunzwe n’abakunzi b’umuziki.

Photos:

[fluentform id="3"]