sangiza abandi

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 341 bari barafashwe bugwate na FDLR

sangiza abandi

Abanyarwanda 341 bari bamaze igihe baba mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bavuga ko bari barafashwe bugwate n’umutwe wa FDLR, batahutse bakirwa ku mupaka wa La Corniche OSBP, mu Karere ka Rubavu.

Bakiriwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Ugushyingo 2026, nyuma yo kuva mu mashyamba ya RDC, aho bavuga ko babuzwaga gutaha n’umutwe wa FDLR.

Bamwe mu batahutse bagaragaje ko icyabakomereye ari uko umuntu wese wagaragazaga ubushake bwo gusubira mu Rwanda yicwaga n’abo barwanyi, bigatuma abandi bakomeza kuguma mu mashyamba batinya kwicwa.

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Rubavu, Niyibizi Hubert Ntabyera, yabasabye gusubira mu buzima busanzwe, bagafatanya n’abandi Banyarwanda mu bikorwa byo kubaka igihugu, birinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati: “Muratashye, muze mufatanye n’abandi kubaka igihugu mwitabira gahunda za Leta. Ibyo mwarimo hariya by’amacakubiri mubisigeyo kuko hano nta ngengabitekerezo ikiharangwa.”

Yasabye kandi ababyeyi kwita ku burezi bw’abana babo, bakabajyana ku ishuri kugira ngo babone ubumenyi buzabafasha kwiteza imbere no kugira ejo hazaza heza, kuko hari abo yavuze ko basigaye inyuma mu burezi.

Nyuma yo kwakirwa, aba Banyarwanda 341 bajyanywe mu nkambi y’agateganyo ya Kijote, mu Karere ka Nyabihu, aho bazacumbikirwa mu gihe bakirimo gufashwa gusubira mu buzima busanzwe.

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 341 bari barafashwe bugwate na FDLR
Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Rubavu, Niyibizi Hubert Ntabyera, yabasabye gusubira mu buzima busanzwe, bagafatanya n’abandi Banyarwanda mu bikorwa byo kubaka igihugu

Photos:

[fluentform id="3"]