Umuhanzi The Ben yongeye guhesha u Rwanda ishema mu muziki nyafurika, nyuma yo kwegukana igihembo cy’umuhanzi mwiza muri Afurika y’Iburasirazuba (East Africa Best Artist) mu bihembo bya HiPipo Music Awards 2026.
Uyu muhanzi yahawe iki gihembo mu birori byabereye i Kampala muri Uganda, mu ijoro ryo ku wa 13 Ugushyingo 2026, ahigitse abandi bahanzi 11 bo muri aka karere bari bahatanye muri iki cyiciro.
Mu bahanzi The Ben yasize inyuma harimo Ali Kiba, Bien, Diamond Platnumz, Dr. Jose Chameleone, Element EleéeH, Harmonize, John Frog, Joshua Baraka, Natacha, Sheebah na Silver X.
Uretse iki gihembo, The Ben yari anahagarariye u Rwanda mu bindi byiciro bibiri birimo Africa Number One na East Africa Best Act/Song, abikesha indirimbo ye ‘Inshallah’.
Gusa muri Africa Number One, igihembo cyegukanywe na Joshua Baraka wo muri Uganda, wari uhatanye n’abahanzi bakomeye barimo The Ben, Asake, Ayra Starr, Burna Boy, Diamond Platnumz, DJ Maphorisa, Jose Chameleone, Mohamed Ramadan, The Unveiled, Tyla na Uncle Waffles.
Joshua Baraka ni na we wegukanye igihembo cya East Africa Best Act/Song, abikesha indirimbo ‘This Time’ yakoranye na JAE5.
Iyi ndirimbo yahigitse izindi zari mu bahatanira iki gihembo zirimo ‘Inshallah’ ya The Ben, ‘Pom Pom’ ya Bruce Melodie yakoranye na Diamond Platnumz na Brown Joel, ‘Ayayaah’ ya Element EleéeH yakoranye na Bien ndetse na ‘Happy’ ya Diamond Platnumz.
Iki gihembo The Ben yegukanye ni ikindi kimwongerera ibigwi mu muziki wo muri Afurika y’Iburasirazuba, kuko no mu 2025 yari yegukanye igihembo cya Best East Africa Act/Song, abikesha indirimbo ye ‘True Love’.
HiPipo Music Awards ni ibihembo ngarukamwaka bitegurwa n’ikigo HiPipo cyo muri Uganda, bigamije gushimira abahanzi n’abandi bafite uruhare mu guteza imbere uruganda rw’umuziki.
Byakomotse ku gikorwa cya HiPipo Charts Festival cyatangiye mu 2012. Umuhango wa mbere wo gutanga ibihembo bya HiPipo Music Awards wabaye ku wa 9 Gashyantare 2013, kuri Theatre La Bonita i Kampala.
Mu 2026, ibi bihembo byatanzwe ku nshuro ya 15, bikaba bimaze kugira umwanya ukomeye mu kumenyekanisha no guha agaciro abahanzi, indirimbo n’ibindi bikorwa by’indashyikirwa mu muziki wa Uganda, Afurika y’Iburasirazuba ndetse na Afurika muri rusange.








