Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yavuze ko mu mezi 12 yongerewe ku buyobozi bw’uyu muryango azibanda ku gukomeza amavugurura yatangijwe, ashimangira ko yishimira ibyo bagezeho mu myaka hafi umunani amaze ayobora uyu muryango.
Mushikiwabo yabitangaje nyuma yo kongererwa amezi 12 ku buyobozi bwa OIF, mu mwanzuro wafashwe ku wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026, mu nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize uyu muryango yabereye i Phnom Penh muri Cambodge.
Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uko ibihugu bigize OIF binaniwe kumvikana ku buryo bwo guhitamo Umunyamabanga Mukuru mushya, haba binyuze mu matora cyangwa mu bwumvikane.
Hanzuwe ko Mushikiwabo akomeza kuyobora uyu muryango mu gihe cy’amezi 12, nyuma yaho hakazongera gushakwa umusimbura we. U Rwanda na rwo rwemeye kutazongera gutanga umukandida mu matora azakurikiraho.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’uyu mwanzuro, Mushikiwabo yavuze ko yishimira ibyagezweho mu gihe amaze ayobora OIF, agaragaza ko igihe cy’inyongera ahawe azagikoresha mu gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda z’ivugurura ry’imikorere y’uyu muryango.
Yavuze ko imwe mu ngingo azibandaho ari ugukurikiza ibyifuzo by’ibihugu bigize OIF, by’umwihariko ibirebana no kunoza amategeko agenga amatora y’Umunyamabanga Mukuru.
Ati “Muri uyu mwaka nahawe, ibihugu bigize umuryango bifite byinshi byifuza ko byongerwa mu mikorere yawo, cyane cyane mu mategeko agenga amatora. Nzabikorana imbaraga zose kugira ngo OIF ikomeze kugira ijambo rikomeye ku rwego mpuzamahanga.”
OIF si urubuga ibibazo by’u Rwanda na RDC bikwiye kwimurirwamo
Ku kibazo cy’umubano utifashe neza hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Mushikiwabo yavuze ko OIF atari urubuga ibibazo by’ibihugu byombi bikwiye kwimurirwamo, ariko ashimangira ko uyu muryango witeguye kugira uruhare mu gushaka umuti wabyo igihe ubufasha bwawo buzaba bukenewe.
Yavuze ko ibibazo by’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi bikwiye gukemurirwa mu nzira zabigenewe, aho kubigira intandaro y’amakimbirane mu bikorwa bya OIF.
Ati “OIF si urubuga ibibazo by’umwuka mubi hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda bikwiye kwimurirwamo. Ibyo bibazo byakagombye kuguma aho biri, aho kubizanamo mu bikorwa by’uyu muryango.”
Yakomeje agaragaza ko nubwo uyu muryango udakwiye guhinduka urubuga rw’ayo makimbirane, witeguye gutanga umusanzu mu gihe bizagaragara ko ushobora kugira icyo ufasha.
Ati “Icyakora, nk’umuryango ndetse nanjye ku giti cyanjye, twiteguye kugira uruhare mu gushaka umuti igihe bizaba bikenewe kandi bigaragaye ko ubufasha bwacu bwagira akamaro.”
Yavuze ko Afurika ifite uruhare rukomeye mu iterambere rya OIF
Mushikiwabo yanagarutse ku ruhare rwa Afurika mu muryango ayobora, agaragaza ko ari umugabane ufite umusanzu ukomeye mu mikorere n’iterambere bya OIF, ariko ashimangira ko uyu muryango ari uw’abavuga Igifaransa bo ku migabane yose.
Yavuze ko mu gihe cy’amezi 12 y’inyongera, Afurika izakomeza kugira uruhare mu kurangiza amwe mu mavugurura yatangijwe kuva agiye ku buyobozi bw’uyu muryango.
Ati “Iyi ni intsinzi kuri Afurika, kuko ari yo igize igice kinini cy’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa. Afurika izakomeza kurangiza amwe mu mavugurura yatangijwe kuva nagera ku buyobozi bw’uyu muryango. Icyakora, OIF ni umuryango wa bose, ugizwe n’abavuga Igifaransa bo ku migabane itanu.”
Louise Mushikiwabo yatangiye kuyobora OIF mu 2018, atorwa muri manda ya mbere mu nama yabereye i Yerevan muri Arménie, mu Ukwakira uwo mwaka. Mu 2022, yongeye gutorerwa manda ya kabiri mu nama yabereye i Djerba muri Tuniziya.
Kongera igihe cyeho amezi 12 byabaye nyuma y’impaka zikomeye zari zimaze iminsi hagati y’ibihugu bigize uyu muryango ku mukandida wagombaga kumusimbura, aho kutumvikana ku buryo bwo guhitamo umuyobozi mushya byatumye amatora ataba nk’uko byari biteganyijwe.
Icyemezo cyafashwe i Phnom Penh gisobanuye ko Mushikiwabo azaba amaze imyaka icyenda ayobora OIF igihe manda ye izaba irangiye, mu gihe uyu muryango uzaba wongeye gutegura amatora y’Umunyamabanga Mukuru mushya.











