sangiza abandi

Perezida Kagame yitabiriye ibiganiro byibanze ku mahoro muri Francophonie

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yitabiriye umunsi wa nyuma w’Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), aho yifatanyije n’abandi bayobozi mu biganiro byibanze ku ruhare rw’ibihugu bigize uyu muryango mu kwimakaza amahoro no gukemura amakimbirane.

Iyi nama yasojwe hafashwe icyemezo cyo kongerera Louise Mushikiwabo umwaka umwe w’inzibacyuho ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, kugira ngo akomeze kuyobora uyu muryango mu gihe hategurwa ibindi byemezo bijyanye n’ubuyobozi bwawo.

Amakuru yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, agaragaza ko ibiganiro Perezida Kagame yitabiriye byibanze ku gushimangira ko kubaka amahoro ari inshingano ihuriweho n’ibihugu byose bigize OIF, bityo bikaba bisaba ubufatanye n’ubushake bwa politiki.

Mu itangazo ryasohowe na Village Urugwiro, hagaragajwe ko kongerera Mushikiwabo igihe cy’umwaka umwe bigamije kurinda ko habaho icyuho mu buyobozi bw’umuryango, no kuwufasha gusubira ku nshingano zawo z’ingenzi.

Iri tangazo ryagize riti: “Inama yasojwe hafashwe icyemezo cyo kongerera Louise Mushikiwabo manda nk’Umunyamabanga Mukuru wa OIF mu gihe cy’umwaka umwe w’inzibacyuho, kugira ngo ubuyobozi bw’umuryango bukomeze, ubashe kongera kwibanda ku nshingano zawo, kandi bifashe gushyira iherezo ku makimbirane adashingiye ku mahame kandi ashingiye ku tuntu duto.”

Iki cyemezo gifashwe mu gihe OIF yari yitezweho kubona umuyobozi mushya, nyuma y’impaka n’amakimbirane byagaragaye mu nzira yo gutegura amatora y’Umunyamabanga Mukuru wayo.

Mushikiwabo akomeje kuyobora uyu muryango mu gihe cy’inzibacyuho, mu gihe ibihugu biwugize bitegerejweho kongera gushyira imbere ubufatanye, icyizere no gushyira mu bikorwa inshingano bihuriyeho, aho kwibanda ku bitandukanya.

Perezida Kagame yitabiriye ibiganiro byibanze ku mahoro muri Francophonie

Photos:

[fluentform id="3"]