sangiza abandi

Inyungu eshanu u Rwanda rushobora kungukira mu kwakira abimukira b’i Burayi 

sangiza abandi

Ku wa 16 Ugushyingo 2026, u Rwanda, u Budage, Autriche, u Bugereki, Denmark n’u Buholandi batangaje ubufatanye bugamije gushyiraho ikigo kizajya cyakira abantu badafite uburenganzira bwo gukomeza kuba muri ibyo bihugu by’u Burayi, ariko bikaba bitashobotse kubasubiza mu bihugu bakomokamo.

Ubufatanye u Rwanda rwagiranye n’ibi bihugu bitanu byo ku mugabane w’u Burayi bugamije kwakira abimukira batemerewe gukomeza gutura muri ibyo bihugu, bushobora kurufungurira amahirwe mashya mu bukungu, ishoramari, iterambere ry’abakozi n’umubano mpuzamahanga.

Iyi gahunda izwi nka Return Hub iteganyijwe gutangira gushyirwa mu bikorwa mu ntangiro za 2027, icyiciro cya mbere kikaba giteganyijwe kwakira abantu bagera ku 100 icyarimwe. Abazoherezwa mu Rwanda bazaba ari abamaze gukoresha inzira zemewe n’amategeko zo kujuririra ibyemezo byo kubasubiza iwabo, bakaba batagifite uburenganzira bwo kuguma muri ibyo bihugu.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, yavuze ko u Rwanda rutagamije kubona amafaranga yo kwakira abo bimukira, ahubwo rushaka kugira uruhare mu gushaka igisubizo kirambye ku kibazo cy’abimukira cyugarije Isi.

Yasobanuye ko amafaranga ibihugu by’u Burayi bizatanga azakoreshwa mu kwimura abo bantu, kubacumbikira, kubaha amahugurwa no kubafasha kwinjira mu buzima busanzwe. Abazahitamo gutura mu Rwanda bazafashwa kubona ubumenyi n’akazi, mu gihe abazifuza gusubira mu bihugu bakomokamo bazafashwa kubigeramo.

Ariko kandi, inyungu zishobora kuva muri ubu bufatanye ntizigarukira ku nkunga izatangwa mu bikorwa byo kwakira abimukira.

1. Gukomeza umubano n’ibihugu bikomeye mu bukungu bw’Isi

Kimwe mu byitezwe ni uko ubu bufatanye bushobora kongera imikoranire y’u Rwanda n’ibihugu bitanu by’i Burayi, bikaba umusingi wo kwagura ubufatanye no mu zindi nzego zifitiye akamaro iterambere ry’igihugu.

U Budage, u Buholandi, Autriche, Denmark n’u Bugereki ni ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, bifite ubukungu n’ubushobozi bwo gushora imari mu mishinga itandukanye.

Uretse gahunda yo kwakira abimukira, itangazo ry’ibihugu byombi rigaragaza ko ubu bufatanye bugamije no gukorera hamwe mu zindi nzego zifitiye inyungu impande zombi.

Ibi bishobora gutanga umwanya wo kurushaho kuganira ku bufatanye mu bucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga, uburezi, ubuzima, ingufu n’ibindi bikorwa by’iterambere.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ko ufatanya n’u Rwanda mu guteza imbere ubukungu, kongera ishoramari, guteza imbere ubuhinzi burambye, ikoranabuhanga, ubuzima n’uburezi.

Ku bw’ibyo, kuba ibihugu bitanu byaragiranye n’u Rwanda ubu bufatanye bishobora kuba umwanya wo gukomeza kubaka umubano ushingiye ku nyungu zisangiwe no gushaka amahirwe mashya y’imikoranire.

2. Ubumenyi n’amahugurwa bishobora kongera ubushobozi bw’abakozi

Indi nyungu ishobora kuva muri iyi gahunda ni ukongera ubumenyi n’ubushobozi bw’abantu bazaba bari mu Rwanda, haba abimukira ubwabo ndetse n’Abanyarwanda bazagira uruhare mu bikorwa byo kubafasha kwinjira mu buzima busanzwe.

Minisitiri Biruta yavuze ko abazahitamo kuguma mu Rwanda bazahabwa amahugurwa ajyanye n’ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo, bagafashwa no kubona akazi.

Ibi bishobora gutuma haboneka abakozi bafite ubumenyi bushya mu nzego zitandukanye, bakazagira uruhare mu bikorwa by’ubukungu n’iterambere ry’igihugu.

Ubu buryo bushobora no gutanga amahirwe ku Banyarwanda bazaba bahugura abo bimukira, babafasha kwiga ururimi, gukoresha ikoranabuhanga, gukora imirimo y’amaboko, kwihangira imirimo n’ibindi.

U Rwanda rusanzwe rufite ubunararibonye mu gufasha abimukira kubona ubumenyi bubategurira kwinjira mu buzima busanzwe.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), ryatangaje ko mu kigo cyakira abimukira bavanwa muri Libya kiri i Gashora mu Karere ka Bugesera, abari bahacumbikiwe bahabwaga amahugurwa arimo gukoresha mudasobwa, kwiga indimi, gutwara ibinyabiziga, kogosha, gutunganya imisatsi no gucunga imari.

Ubu bunararibonye bushobora gufasha u Rwanda kubaka gahunda z’amahugurwa zifite ireme, zikanagira uruhare mu kongera ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.

3. Guhanga imirimo no guteza imbere ubukungu bw’abaturage

Kwakira abimukira no kubafasha kwinjira mu buzima bw’igihugu bishobora gutuma haboneka amahirwe mashya y’akazi n’ubucuruzi ku Banyarwanda, cyane cyane abatuye mu duce tuzakira abo bantu.

Ibi biterwa n’uko ibikorwa byo kubacumbikira, kubagaburira, kubagezaho serivisi z’ubuzima, uburezi, ubwikorezi n’ibindi bizakenera abantu n’ibigo bibitanga.

Abacuruzi bashobora kubona amasoko mashya y’ibicuruzwa n’ibikoresho bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, mu gihe abatanga serivisi na bo bashobora kubona abakiriya bashya.

Mu gihe gahunda yo kubafasha kwinjira mu buzima busanzwe izaba ikorwa binyuze mu bufatanye n’abaturage n’ibigo by’Abanyarwanda, bishobora gutuma amafaranga azatangwa n’ibihugu by’u Burayi azenguruka mu bukungu bw’imbere mu gihugu.

Urugero, ibigo by’ubwubatsi, abatanga serivisi z’ubwikorezi, abahinzi, abacuruzi b’ibiribwa, abatanga serivisi z’ubuzima n’abandi bashobora kubona amasoko bitewe n’ibikenewe mu bikorwa byo kwakira abo bimukira.

Ibi bishobora gutuma gahunda itaba iy’abimukira bonyine, ahubwo ikagira n’uruhare mu guteza imbere imibereho y’abaturage bo mu duce izakoreramo.

Minisitiri Biruta na we yashimangiye ko imishinga izategurwa yo guhanga imirimo ku bimukira izagira akamaro n’Abanyarwanda.

4. Kongera ubunararibonye bw’u Rwanda mu gukemura ibibazo by’abimukira

U Rwanda rumaze imyaka rufatanya n’imiryango mpuzamahanga mu kwakira no gufasha impunzi n’abimukira baturuka mu bice bitandukanye by’Isi.

Kuva mu 2019, rufite gahunda yo kwakira abimukira n’impunzi bari mu bihe bigoye muri Libya, binyuze mu bufatanye na UNHCR n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Iyi gahunda izwi nka Emergency Transit Mechanism (ETM) ishyirirwa mu bikorwa i Gashora, igamije guha umutekano, ubufasha n’ibisubizo birambye abantu bahungaga ibibazo bitandukanye muri Libya.

UNHCR igaragaza ko kugeza muri Mata 2025, abimukira n’impunzi barenga 2.100 bari baranyujijwe muri iyi gahunda bari barimuriwe mu bindi bihugu birimo Canada, Suède, Norvège, Finlande, u Bufaransa, u Bubiligi, u Budage, u Buholandi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kuba u Rwanda rwongeye gutoranywa n’ibihugu bitanu by’i Burayi ngo rwakire abimukira bishobora kurufasha kurushaho kongera ubunararibonye mu gucunga ibibazo by’abimukira, kubafasha kubona ibisubizo birambye no gukorana n’imiryango mpuzamahanga.

Ubu bunararibonye bushobora no gutuma ruba umwe mu bafatanyabikorwa bagishwa inama mu biganiro mpuzamahanga bigamije gushaka ibisubizo ku kibazo cy’abimukira.

5. Kongera ijambo ry’u Rwanda mu biganiro mpuzamahanga

Ikindi gishobora kuva muri ubu bufatanye ni ukongera uruhare rw’u Rwanda mu biganiro mpuzamahanga bigamije guhangana n’ibibazo byugarije Isi.

Ikibazo cy’abimukira ni kimwe mu bibazo bikomeye ibihugu by’u Burayi bikomeje gushakamo ibisubizo, bitewe n’abagerageza kujya gutura kuri uwo mugabane binyuze mu nzira zitemewe.

Kuba ibihugu bitanu by’i Burayi byaragiranye n’u Rwanda ubu bufatanye bishobora kurushaho kurufasha kugira uruhare mu biganiro ku micungire y’abimukira, uburenganzira bwabo n’uburyo ibihugu byagabana inshingano zo kubafasha.

Ibi bishobora no gufasha u Rwanda kwagura imikoranire n’ibindi bihugu n’imiryango mpuzamahanga, cyane cyane mu bikorwa bijyanye n’amahoro, umutekano, iterambere n’ubufatanye mu gukemura ibibazo byambukiranya imipaka.

Amahirwe yo gukurura ubufatanye n’ishoramari mu zindi nzego

U Rwanda rusanzwe rufitanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ubufatanye mu nzego zirimo ubuhinzi, ingufu, ubwikorezi, ikoranabuhanga, ubuzima n’uburezi.

Ibi bigaragazwa n’ingamba za Global Gateway z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, zigamije gushyigikira ishoramari mu bikorwa remezo no guteza imbere ubukungu bw’ibihugu bifatanya na wo.

Nk’uko byatangajwe na Serivisi ishinzwe ibikorwa by’ububanyi n’amahanga y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EEAS), ubu bufatanye busanzwe bugamije kongera ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda n’u Burayi, ndetse no gushyigikira iterambere rirambye ry’igihugu.

Mu gihe ubufatanye bushya ku bimukira buzashyirwa mu bikorwa neza, bushobora kongera imikoranire hagati y’u Rwanda n’ibyo bihugu, bigatuma haboneka amahirwe mashya yo gushora imari no gufatanya mu mishinga y’iterambere.

U Rwanda rwumvikanye n’ibihugu bitanu by’i Burayi ku kwakira abimukira

Photos:

[fluentform id="3"]