U Rwanda n’ibihugu bitanu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi biri mu biganiro byo gushyiraho ikigo cy’icyitegererezo kizajya cyakira abimukira batemerewe gukomeza gutura muri ibyo bihugu, bakoherezwa mu Rwanda mu gihe hagishakishwa ibisubizo birambye bibafasha gukomeza ubuzima bwabo.
Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 16 Ugushyingo 2026, rigaragaza ko u Rwanda ruri mu biganiro na Guverinoma za Autriche, Danimarike, u Budage, u Bugereki n’u Buholandi, bigamije gushyiraho uburyo bwo kwakira abo bimukira.
Iki kigo kizakira abantu binjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri kimwe muri ibyo bihugu bitanu, bakaba barafatiwe ibyemezo bya nyuma byo gusubizwa mu bihugu bakomokamo cyangwa kuvanwa ku butaka bwabyo.
Icy’ingenzi ni uko kitazakira abantu bakeneye uburinzi mpuzamahanga cyangwa impunzi zifite impamvu zemewe zo guhabwa ubuhungiro muri ibyo bihugu.
Abazajya muri iki kigo bazaba bameze bate?
Nk’uko iri tangazo ribisobanura, abimukira bazoherezwa mu Rwanda ni abatagifite uburenganzira bwo gukomeza kuba muri kimwe muri ibyo bihugu bitanu, ariko bakaba batarashoboye gusubizwa mu bihugu bakomokamo.
Iki kigo kizaba kigamije kubaha andi mahirwe yo gutangira ubuzima bushya, aho bazahabwa amahirwe yo kwinjira mu muryango nyarwanda no kuwubamo.
Batazifuza kuguma mu Rwanda bazaba bafite amahitamo yo gusubira ku bushake mu bihugu bakomokamo cyangwa kujya mu kindi gihugu bemerewe guturamo mu buryo bwemewe n’amategeko.
Abazaba bafite uburenganzira bwo gutura mu kindi gihugu bazafashwa n’imiryango mpuzamahanga ndetse n’u Rwanda, kugira ngo babashe kuhagera no kwinjira mu buzima bwaho.
Amategeko n’uburenganzira bw’abimukira buzubahirizwa
Iki kigo giteganywa gushyirwaho kigomba gukorera mu mucyo no kubahiriza amategeko y’u Rwanda, ay’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse n’amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu.
Mu biganiro biri gukorwa, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Abimukira (IOM) rizatanga ubufasha mu bya tekiniki n’ubumenyi ku mikorere y’iki kigo, harimo no gufasha mu kwita ku bazakirwa.
IOM kandi ishobora gutanga ubufasha mu mibereho y’abo bimukira, hubahirizwa ingamba n’ingwate zo kubarengera.
Ku rundi ruhande, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) ririmo kugirana ibiganiro n’ibihugu birebwa n’iyi gahunda, hagamijwe kurinda ubusugire bwa gahunda zo gutanga ubuhungiro no kureba ko imikorere y’ikigo izubahiriza amahame mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu.
Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi nayo iri muri ibi biganiro nk’indorerezi, aho yitabira ibiganiro ku buryo amasezerano azagenga iyi gahunda azashyirwa mu bikorwa hubahirizwa amategeko y’uwo muryango.
Abimukira ba mbere bashobora kuza mu 2027
Nubwo ibiganiro bikomeje, impande zombi ziteganya kugenda zifatanya mu byiciro, zifata ibyemezo byitondewe hagamijwe kugera ku masezerano ashyiraho iki kigo.
Intego ni uko amasezerano azagishyiraho azagerwaho, ku buryo abimukira ba mbere bazatangira kwimurirwa mu Rwanda bitarenze mu 2027.
Icyakora, kugeza ubu gahunda iracyari mu biganiro, bivuze ko itangazo ritagaragaza umubare w’abimukira bazajya bakirwa, aho ikigo kizubakwa, ubushobozi kizaba gifite bwo kwakira abantu cyangwa amafaranga kizakoresha mu mikorere yacyo.
U Rwanda rugaragaza ko ubu bufatanye butagamije gukemura ikibazo cy’abimukira gusa, ahubwo buzaba n’uburyo bwo kurushaho guteza imbere umubano n’ibihugu by’u Burayi mu zindi nzego zifitiye impande zombi inyungu.
Leta y’u Rwanda ivuga ko ifite ubunararibonye mu kwakira impunzi n’abimukira, kandi ko yiyemeje gukorana n’abafatanyabikorwa bayo mu gushaka ibisubizo birengera umutekano, agaciro n’uburenganzira bya muntu.
Iyi gahunda inafite intego yo guhangana n’ubucuruzi bw’abantu, cyane cyane abashuka abimukira bakabashora mu ngendo ziteje akaga bagamije kugera mu Burayi, bamwe bakahasiga ubuzima.










