sangiza abandi

Kamonyi: RIB yasabye abaturage kudaceceka ku ihohoterwa rikorerwa abana

sangiza abandi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwakanguriye abaturage bo mu karere ka Kamonyi kujya batanga amakuru ku gihe ku byaha byo gusambanya abana, rubasaba kugira uruhare mu kubikumira no gufasha abahohotewe kubona ubutabera.

Ubu butumwa bwatanzwe ku wa Gatatu, tariki ya 18 Ugushyingo 2026, mu bukangurambaga bwabereye mu murenge wa Rukoma, mu karere ka Kamonyi, bufite insanganyamatsiko igira iti “Wiceceka! Rwanya icyaha cyo gusambanya abana.”

Umukozi wa RIB mu ishami rishinzwe ubushakashatsi no kurwanya ibyaha, Mutabazi Yves Augustin, yasabye abaturage kujya batanga amakuru igihe cyose bamenye umwana wahohotewe, kugira ngo afashwe mu buryo bukwiye, uwamuhohoteye akurikiranwe.

Yashimangiye ko guceceka ku ihohoterwa rikorerwa abana bituma abarikora bakomeza kwidegembya, mu gihe gutanga amakuru bishobora kurufasha gucika no kurengera ubuzima bw’abana.

Ati: “Ndagira ngo dufatanye twese, mu gihe waba uzi umwana wahohotewe ukwiye kudaceceka nk’uko insanganyamatsiko yacu ibivuga, dukwiye gutanga amakuru kugira ngo uwahohotewe arenganurwe.”

Mutabazi yagaragaje ko gusambanya umwana bishobora kumusigira ingaruka zikomeye zirimo gutwara inda atateganyije, kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo SIDA, ubumuga, guhagarika amashuri ndetse n’ibikomere byo mu mutima bishobora kumuhungabanya igihe kirekire.

Yavuze ko mu byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana RIB ikurikirana, abenshi mu bahohoterwa bari hagati y’imyaka 14 na 17, ari imyaka umwana aba akiri mu mashuri kandi ari kwitegura ejo hazaza he.

Yasobanuye ko iyo umwana ahuye n’ihohoterwa muri iyo myaka, bishobora kumubuza gukomeza amasomo, bikamwangiriza ubuzima ndetse bikamushyira mu bibazo bimugora kugera ku ntego ze.

Mu rwego rwo gukumira ibyo byaha, yasabye ababyeyi kurushaho gukurikirana abana babo, kumenya aho bajya, abo babana na bo n’ibikorwa bakora, ariko by’umwihariko bakubaka umubano mwiza na bo kugira ngo bajye bababwira ibibazo bahuye na byo, birimo n’ihohoterwa.

Ati “ Icyo dusaba kandi ababyeyi ni uko mukwiye kugira abana inshuti kugira ngo bagire uwo mutima wo kubabwira ibyo bahuye na byo birimo n’ihohoterwa bakorerwa.”

Abaturage kandi basobanuriwe ko gusambanya umwana bidasobanura gusa gukora imibonano mpuzabitsina na we, ahubwo ko no kumukorakora mu myanya y’ibanga ari igikorwa gihanwa n’amategeko.

Umuyobozi wa RIB mu Ntara y’Amajyepfo, Rwagihuta Egide, na we yasabye abaturage kwirinda ibyaha, avuga ko bigira ingaruka ku wabikoze ndetse no ku gihugu muri rusange, kuko iyo umuntu afunzwe cyangwa ahanishijwe ikindi gihano, igihugu gitakaza umusaruro yari gutanga.

Yagize ati: “Iyo umuntu akoze icyaha arahanwa kandi iyo ahanwe igihugu kiba gihombye. Twirinde ibyaha kugira ngo tutagwa muri uwo mutego wo guhanwa, igihugu kigahomba ndetse nawe ku giti cyawe ugahomba.”

Karinganire Emmanuel, umwe mu baturage bitabiriye ubu bukangurambaga, yashimye RIB ku bw’inyigisho bahawe, avuga ko bagiye kuzikurikiza no kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana.

Yijeje ko abaturage bagiye gushyira mu bikorwa ibyo basobanuriwe, bakarushaho gukumira iki cyaha no gutanga amakuru ku gihe.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi w’agateganyo, Bushayije Fred, na we yasabye abaturage kutagumana amakuru y’ibyaha bamenye, ahubwo bakayageza ku nzego zibishinzwe, abibutsa ko kutayatanga bishobora gufatwa nk’ubugambanyi.

Ati: “Ibyo mwabwiwe byose nizeye ko mugiye kubishyira mu bikorwa mugatangira amakuru ku gihe. Ni mudatanga amakuru muzafatwa nk’abagambanyi, rero mujye mutanga amakuru kugira ngo mufashe inzego.”

Ubu bukangurambaga bwa RIB bwo kurwanya no gukumira icyaha cyo gusambanya abana buzagera mu turere nibura 12 tw’igihugu, hagamijwe gukangurira abaturage kumenya uruhare rwabo mu kurinda abana, gutanga amakuru no gufasha mu guhangana n’iki cyaha gifite ingaruka zikomeye ku buzima bw’abagikorerwa.

Umukozi wa RIB mu ishami rishinzwe ubushakashatsi no kurwanya ibyaha, Mutabazi Yves Augustin, yasabye abaturage kujya batanga amakuru igihe cyose bamenye umwana wahohotewe
Abaturage bagize umwanya wo kubaza ibibazo mu kurushaho gusobanukirwa
Umuyobozi wa RIB mu Ntara y’Amajyepfo, Rwagihuta Egide, na we yasabye abaturage kwirinda ibyaha cyane cyane ibyo guhohotera abana
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi w’agateganyo, Bushayije Fred, yasabye abaturage n’abana kudaceceka mu gihe hari umwana wakorewe ihohoterwa
Abaturage basobanuriwe serivise zitangirwa muri Isange One Stop Center basabwa kuzigana mu gihe hari uhuye n’ihohoterwa

Photos:

[fluentform id="3"]