U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) biteganyijwe ko byongera guhura i Genève mu Busuwisi kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2026, mu biganiro bigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya Washington, nubwo impande zombi zigifitanye ubwumvikane buke ku nshingano ziyemeje.
Ikinyamakuru Africa Intelligence cyatangaje ko ibyo biganiro biteganyijwe, mu gihe Al Jazeera yavuze ko bitaremezwa.
Ingingo ikomeje guteza impaka hagati y’ibihugu byombi ni iyerekeye no kurandura umutwe wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa RDC no kuba u Rwanda rwakuraho ingamba z’ubwirinzi rwafashe kubera ibikorwa by’uwo mutwe.
U Rwanda ruvuga ko rwatangiye gushyira mu bikorwa inshingano zarwo zo gukuraho izo ngamba, ariko rukagaragaza ko FDLR igikomeje ibikorwa byayo, ndetse igakorana n’ingabo za Congo n’indi mitwe yitwaje intwaro.
Ku ruhande rwa RDC, igaragaza ko hari intambwe rwateye mu kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi ba FDLR. Muri Nyakanga 2026, Guverinoma ya RDC yatangaje ko yagiranye amasezerano n’agice kimwe cy’uyu mutwe agamije gushyiraho uburyo bwo kuwambura intwaro.
U Rwanda rwamaganye ayo masezerano, ruvuga ko kumvikana n’agace kamwe ka FDLR bidahagije kugira ngo uyu mutwe ufatwe nk’uwaranduwe.
Aya makimbirane ni yo ari mu byatumye ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington rikomeza kugenda biguru ntege, kuko ibihugu byombi bitarashyiraho igipimo bihuriyeho cyo kwemeza ko buri ruhande rwuzuza inshingano zarwo.
Ku wa 28 Ukwakira 2026, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda n’ikigo cy’imari cya Zigama Credit and Savings Society, ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23. U Rwanda rwamaganye ibyo birego, ruvuga ko hakwiye kubahirizwa inshingano z’impande zose, cyane cyane iza RDC ku kibazo cya FDLR.
Amasezerano ya Washington yashyizweho umukono ku wa 4 Ukuboza 2025, agamije gukemura ibibazo by’umutekano hagati y’u Rwanda na RDC, hubahirizwa ubusugire bw’ibihugu, kurandura imitwe yitwaje intwaro no gukuraho impamvu zitera umwuka mubi hagati yabyo.
Ishyirwa mu bikorwa ryayo rikurikiranwa n’Urwego Ruhuriweho rushinzwe Guhuza ibikorwa by’Umutekano (JSCM), rurimo abahagarariye u Rwanda, RDC, Amerika, Qatar, Togo n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Ibiganiro biteganyijwe i Genève biraba bigamije kureba uko impande zombi zava mu kutumvikana ku nshingano zazo, zikagera ku buryo bufatika kandi bushobora kugenzurwa bwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro.








