sangiza abandi

Minisitiri Nduhungirehe yashimye Abanyamerika banenze ibihano Amerika yafatiye u Rwanda

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yashimye abanyapolitiki batatu bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagaragaje ko ibihano byafatiwe u Rwanda bishobora kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington agamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Abo banyapolitiki barimo Abasenateri Joe Wilson na Ryan K. Zinke, hamwe na M. Michael Rounds, bandikiye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Imari, Scott Bessent, ku wa 16 Ugushyingo 2026, basaba ko mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington hajya harebwa uruhare n’inshingano za buri ruhande, aho gufatira ibihano uruhande rumwe gusa.

Muri iyo baruwa, bagaragaje ko ibihano Minisiteri y’Imari ya Amerika yafatiye Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda bishobora kubangamira uruhande rumwe mu gihe urundi rushobora kubifata nk’aho ruri gushyigikirwa gukomeza inzira ya gisirikare aho gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro.

Bagize bati: “Ibihano biherutse gufatwa, birimo ibyo Minisiteri y’Imari yafatiye Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda, biri kubangamira uruhande rumwe, mu gihe urundi ruhande bishobora kurutera imbaraga zo gukomeza gushaka igisubizo cya gisirikare aho gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro.”

Aba banyapolitiki kandi bagaragaje ko inshingano za RDC zo kurandura umutwe wa FDLR zigikomeje kuba ingingo itarashyirwa mu bikorwa uko bikwiye, bashimangira ko ibibazo by’umutekano bya buri ruhande bigomba kwitabwaho kugira ngo amahoro arambye agerweho.

Mu gushimira aba banyapolitiki, Nduhungirehe yavuze ko amasezerano ya Washington ari yo masezerano yuzuye kurusha ayandi mu gushakira igisubizo amakimbirane amaze imyaka isaga 30 mu Burasirazuba bwa RDC.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, yagize ati: “Byaba bibabaje cyane niba ubuyobozi bwa Amerika ubwabwo bwagize uruhare mu guhuza impande zombi kugira ngo hasinywe aya masezerano y’amateka, ari bwo bwaba nyirabayazana yo kuyasenya binyuze mu buryo bugenda burushaho kubogama no kudashyira mu gaciro mu kuyashyira mu bikorwa.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda rukomeje kwiyemeza kubahiriza amasezerano ya Washington no gukomeza ubufatanye bwiza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Hakomeje kutumvikana ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano n’inshingano z’ibihugu byombi, cyane cyane ku bijyanye no kurandura FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwafashe.

Amasezerano ya Washington yashyizweho umukono ku wa 4 Ukuboza 2025, agamije gukemura ibibazo by’umutekano hagati y’u Rwanda na RDC, kubahiriza ubusugire bw’ibihugu byombi no gushyiraho umusingi w’ubufatanye n’amahoro arambye mu karere.

Abanyapolitiki bo muri Amerika banenze ibihano Amerika yafatiye u Rwanda bavuga ko bibogamiye ku ruhande rumwe

Photos:

[fluentform id="3"]