Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago Pon Dat, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Am Sorry Mama, Am Sorry Rwanda’, agaragaza kwicuza ku byo yakoze mu bihe byashize, gusaba imbabazi no gutangira ubuzima bushya.
Muri iyi ndirimbo, Yago agaruka ku bihe bikomeye yanyuzemo, amahirwe avuga ko yatakaje ndetse n’inshuti zamuteye umugongo, agaragaza ko yifuza gusiga inyuma ibyamubayeho, akiyunga n’abo yaba yarababaje.
Mu gitero cya mbere, uyu muhanzi agaragaza ko imbuga nkoranyambaga zabaye nk’abahamya b’ibyamubayeho, aho avuga ko yanyuze mu bihe by’amarira mu gihe hari abandi bishimiraga ibyamubagaho.
Ati: “Iyi mihanda irabizi (Social media), ntawaza kugutabara kandi bavuze byinshi cyane, amarira yanjye n’ibyishimo byabo.”
Mu nyikirizo y’indirimbo, Yago asaba imbabazi nyina n’u Rwanda, avuga ko yahindutse kandi ko amaze gusobanukirwa agaciro ko kuba umwana w’igihugu.
Ati: “Am sorry Mama, narahindutse Mama. Am sorry Rwanda, namenye ko ndi umwana.”
Yakomeje agaragaza ko yicuza amahirwe yatakaje kubera ibikorwa bye byo mu bihe byashize, ndetse ko hari igihe yumvise ari wenyine nyuma yo gutandukana na bamwe mu nshuti ze.
Ati: “Nakoze biriya na bino, nicuza amahirwe yagiye, ayo yose yagiye. Ndumva irungu, inshuti zanjye zamvuye iruhande zirandwanya.”
Yago kandi asubiramo amagambo agira ati: “Twibagirwe ibyo bihe”, agaragaza ko yifuza ko ibyamubayeho byasigara mu mateka, agatangira urugendo rushya.
Mu gusoza amashusho y’iyi ndirimbo, uyu muhanzi atanga ubutumwa bwo gusaba imbabazi u Rwanda, nyina, abo bakorana mu ruganda rw’imyidagaduro n’abandi bose baba barababajwe n’amagambo cyangwa ibikorwa bye, abasaba kumwakira bundi bushya.
Iyi ndirimbo ije ikurikira ubutumwa Yago amaze iminsi atanga ku mpinduka yifuza kugira mu buzima bwe, aho agaragaza ko ashaka gusiga inyuma amakimbirane n’ibyo yicuza, akubaka umubano mwiza n’abandi.









