sangiza abandi

Kiyovu Sports yanyagiye Gasogi United ibitego 4-1

sangiza abandi

Kiyovu Sports yatsinze Gasogi United ibitego 4-1 mu mukino w’umunsi wa cyenda wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, BK Pro League 2026/2027, ihita ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 13.

Uyu mukino watangiye amakipe yombi asatirana ashaka gufungura amazamu, ariko Kiyovu Sports ibona uburyo bwiza bwo gutsinda igitego, umunyezamu wa Gasogi United, Souleman, awukuramo.

Ku munota wa 15, Gasogi United yafunguye amazamu kuri penaliti yatewe neza na Ngono Guy Herve, nyuma y’ikosa ryakorewe rutahizamu Luther Mbaye mu rubuga rw’amahina.

Kiyovu Sports yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura, ibigeraho ku munota wa 30, ubwo Lora Kanda Moise yatsindaga igitego ku mupira mwiza yari ahawe na Kagayo Shabani, bituma amakipe yombi ajya kuruhuka anganya igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri, Gasogi United yakoze impinduka, Abdu Nizeyimana na Niyoyita Gilbert basimburwa na Imena Nshuti Kevin na Byiringiro Thierry.

Icyakora, izi mpinduka ntizayifashije kuko ku munota wa 65, Lora Kanda Moise yongeye kunyeganyeza inshundura za Gasogi United, atsinda igitego cya kabiri cya Kiyovu Sports ku mupira yari ahawe na Kagayo Shabani.

Kiyovu Sports yakomeje kotsa igitutu Gasogi United, maze ku munota wa 74, Kagayo Shabani atsinda igitego cya gatatu, nyuma yo kugira uruhare mu bitego bibiri byari byatsinzwe na Lora Kanda Moise.

Ku munota wa 85, Kagayo Shabani, wari wagize uruhare rukomeye mu ntsinzi ya Kiyovu Sports, yasimbuwe na Nshimiyimana Obed.

Mu minota y’inyongera, ku wa 90+4, Nsanzimfura Keddy, wari winjiye asimbuye Hakim Hamiss, yatsinze igitego cya kane cya Kiyovu Sports, ashimangira intsinzi y’iyi kipe yari yamaze guhindura umukino burundu.

Umukino warangiye Kiyovu Sports itsinze Gasogi United ibitego 4-1, ihita ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 13.

Ku rundi ruhande, Gasogi United yakomeje kumanuka ku rutonde rwa shampiyona, iza ku mwanya wa 17 n’amanota arindwi.

Mu yindi mikino yabaye, Amagaju FC yanganyije na Marine FC ubusa ku busa (0-0), mu gihe Etoile de l’Est yatsinzwe na Bugesera FC ibitego 3-0.

.

Photos:

[fluentform id="3"]