Umukobwa w’imyaka 20 ukomoka mu Karere ka Rutsiro, wakoraga akazi ko mu rugo mu Karere ka Nyabihu, yajyanywe kwa muganga nyuma y’aho aketsweho gukuramo inda yari igeze hafi ku mezi arindwi.
Ibyabaye byamenyekanye ku Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2026, ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, mu Mudugudu wa Ngangare, Akagari ka Rega, Umurenge wa Bigogwe, mu Karere ka Nyabihu.
Amakuru avuga ko uwo mukobwa yafashwe akekwaho gukuramo inda, nyuma y’uko abantu bageze aho byabereye bagasanga uruhinja rwapfuye mu ibase.
Nyuma y’ibyo, yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Bigogwe kugira ngo ahabwe ubuvuzi bw’ibanze.
Inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zageze ahabereye ibyabaye, mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye kubikurikirana kugira ngo hamenyekane niba yayikuyemo ku bushake cyangwa ari impanuka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe, Nsengimana Jean Claude, yemeje iby’iki kibazo, ariko avuga ko hagitegerejwe raporo y’abaganga izagaragaza niba inda yavuyemo ku mpamvu zisanzwe cyangwa niba yarakuweho n’uyu mukobwa ukekwaho.
Yagize ati: “Ni byo koko byabaye. Uwo mukobwa twamujyanye kwa muganga kugira ngo hamenyekane niba inda yikuyemo cyangwa niba ari we wabikoze. Ubu birimo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.”
Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ryavuguruwe n’Itegeko Nº 059/2023 ryo ku wa 4 Ukuboza 2023, riteganya ko umuntu wikuyemo inda ku bushake cyangwa wemeye ko bayimukuramo mu buryo bunyuranyije n’amategeko aba akoze icyaha.
Iyo ahamijwe icyo cyaha n’urukiko, ahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka itatu, n’ihazabu iri hagati y’amafaranga 100.000 Frw na 200.000 Frw.








