Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’imishinga ibiri y’amategeko igamije kongera ubushobozi bw’u Rwanda mu kurengera ibidukikije, guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe no gukusanya ishoramari rishyirwa mu iterambere rirambye.
Iyo mishinga irimo uw’Itegeko rishyiraho Ikigega cy’Ibidukikije n’Ihinduka ry’Ibihe mu Rwanda (Rwanda Green Fund) n’uw’Itegeko rigenga Ibidukikije n’Ihinduka ry’Ibihe.
Iyi mishinga yombi yagejejwe ku Badepite na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye, ku wa 23 Ugushyingo 2026, isobanurirwa intego zayo n’impinduka ziteganyijwe.
Rwanda Green Fund igiye kuvugururirwa imikorere
Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigega cy’Ibidukikije n’Ihinduka ry’Ibihe mu Rwanda ugamije kuvugurura imikorere y’ikigega cyahoze kizwi nka FONERWA, kugira ngo kirusheho kuba urubuga rukusanya, rugacunga kandi rugashora imari mu bikorwa byo kurengera ibidukikije no guhangana n’ihinduka ry’ibihe.
Iri vugurura rizafasha iki kigega kongera ubushobozi bwo gukusanya no gushora imari ituruka kuri Leta n’abikorera, bityo imishinga ijyanye no kubungabunga ibidukikije ikomeze kubona ubushobozi bwo gushyirwa mu bikorwa.
Mu bikorwa biteganyijwe gushyigikirwa harimo guteza imbere ingufu zisukuye, imiturire irambye, ubwubatsi bwita ku bidukikije, kubungabunga amashyamba no guteza imbere ishoramari mu isoko rya karuboni.
Umushinga w’Itegeko rigenga Ibidukikije n’Ihinduka ry’Ibihe ugamije kuvugurura itegeko ryo mu 2018, kugira ngo amategeko arengera umutungo kamere arusheho kujyana n’imbogamizi z’iki gihe, cyane cyane izituruka ku ihinduka ry’ibihe.
Mu ngingo z’ingenzi ziwugize harimo kurushaho kurinda urusobe rw’ibinyabuzima, ibiyaga n’imigezi, kunoza imicungire y’imyanda no gukumira ihumana ry’ibidukikije.
Uyu mushinga kandi uteganya gushyiraho uburyo bwo guteza imbere isoko rya karuboni n’imari igenewe ibikorwa byo guhangana n’ihinduka ry’ibihe.
Harimo kandi kunoza isuzuma ry’ingaruka imishinga igira ku bidukikije no ku mibereho y’abaturage, ndetse no kuvugurura ibihano bihabwa abica amategeko arengera ibidukikije.
Iyi mishinga yombi itegerejwemo kongera ubushobozi bw’igihugu mu gushora imari mu bikorwa birengera ibidukikije, gukoresha neza umutungo kamere no guhangana n’ingaruka z’ihinduka ry’ibihe.
Nyuma yo kwemererwa ishingiro n’Inteko Rusange, iyi mishinga izakomeza gusuzumwa mu buryo burambuye, mbere yo gusubizwa mu Nteko Rusange kugira ngo hafatwe umwanzuro ku iyemezwa ryayo burundu.








