sangiza abandi

Kigali: Abasaga 30,000 bitabiriye YouthConnekt Africa Summit 2026

sangiza abandi

Inama mpuzamahanga ihuza urubyiruko rwa Afurika, YouthConnekt Africa Summit 2026, iratangira kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Ugushyingo 2026, i Kigali, ihuze urubyiruko, abayobozi, abashoramari n’abandi bafatanyabikorwa baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika.

Iyi nama irabera muri Kigali Convention Centre kuva ku wa 25 kugeza ku wa 27 Ugushyingo 2026. Ni ku nshuro ya munani ibaye kuva gahunda ya YouthConnekt Africa yatangizwa mu Rwanda mu 2017.

Biteganyijwe ko abantu barenga 5.000 bazitabira ibikorwa byayo imbonankubone, mu gihe abandi basaga 25.000 bazayikurikirana bifashishije ikoranabuhanga. Urubyiruko ruzaba rugize hafi 85% by’abazitabira iyi nama bose.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti “Kubaka inshingano z’igisekuru”, igamije gushishikariza urubyiruko rw’Afurika kuva mu biganiro rukagera ku bikorwa bifatika, bigira uruhare mu gukemura ibibazo ruhura na byo no kubaka ahazaza h’umugabane.

Mu ngingo zizibandwaho harimo guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika, guhanga imirimo, imiyoborere myiza, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ikoranabuhanga, ishoramari ndetse no guteza imbere ubukungu bushingiye ku muco n’ubuhanzi.

Hazabaho kandi ibiganiro byihariye birimo icyiswe “Amasoko Atagira Imipaka”, kizibanda ku ruhare rw’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA), ubucuruzi bukorerwa ku ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano mu gufasha urubyiruko kubona amahirwe mashya.

Ikindi kiganiro cyiswe “Kurenga Umushahara Gusa” kizibanda ku buryo bwo guhanga imirimo myiza kandi irambye, ifasha urubyiruko kwibeshaho no kwiteza imbere.

Muri iyi nama hazatangwa ibihembo bizahabwa ibigo byagaragaje uruhare rukomeye mu guha urubyiruko akazi no gushyigikira ibikorwa bigamije kuruteza imbere.

Umuyobozi Mukuru wa YouthConnekt Africa, Yann Gwet, yavuze ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka igaragaza ko igihe kigeze ngo urubyiruko n’abafatanyabikorwa bahurize hamwe imbaraga mu gushyiraho ibisubizo bifatika ku bibazo Afurika ihanganye na byo.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, na we yashimangiye ko urubyiruko rukwiye gufata iya mbere mu kubaka ahazaza h’umugabane, rukagira uruhare mu buhinzi, ubucuruzi, umuco, ubuhanzi n’ibindi bikorwa by’iterambere.

Uretse ibiganiro n’ibikorwa bigamije guteza imbere urubyiruko, iyi nama izarangwa n’imyidagaduro izasusurutsa abayitabira.

Mu bahanzi n’abandi banyempano bazasusurutsa abazitabira harimo The Ben, Andy Bumuntu, Kenny Mirasano, umunyarwenya Michael Sengazi, umushyushyarugamba Zuba Mutesi, DJ Ira, Vega Drift, Novia Ruto, Naleli, Gashora Girls, DJ Fiston na Titi Brown.

YouthConnekt Africa ni gahunda yatangijwe mu Rwanda mu 2017, ku gitekerezo cya Perezida Paul Kagame, igamije guhuza urubyiruko n’amahirwe arufasha kwihangira imirimo, kwiteza imbere no kugira uruhare mu iterambere ry’ibihugu byarwo.Kugeza ubu, iyi gahunda imaze kugera mu bihugu 39 bya Afurika.

Patient Ndizeye, ushinzwe gahunda muri YouthConnekt Africa, yagaragaje ko ibikorwa byayo byagize uruhare mu guhanga imirimo irenga 200.000 no kongera ubufatanye hagati ya za Guverinoma, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa.

Photos:

[fluentform id="3"]