sangiza abandi

RDF na UPDF bashimangiye imikoranire 

sangiza abandi

Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Uganda (UPDF) ziri mu nama ya cyenda ihuza abayobozi b’ingabo zishinzwe ibikorwa bya gisirikare mu turere duhana imbibi, igamije kurushaho gushimangira ubufatanye, imikoranire n’ubuhuzabikorwa mu kubungabunga umutekano ku mupaka w’ibihugu byombi.

Iyi nama yahuje Diviziyo ya Gatanu y’Ingabo z’u Rwanda na Diviziyo ya Kabiri y’Ingabo za Uganda, iri kubera mu Karere ka Nyagatare.

Abayobozi b’izi diviziyo n’abo bari kumwe, barikumwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Karama mu gikorwa cy’Umuganda, aho bateye ibiti mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatanu y’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Ruki Karusisi, yavuze ko abaturage batuye ku mipaka y’ibihugu byombi badakwiye gufatwa nk’abaturanyi gusa, ahubwo ko ari abafatanyabikorwa bahuje inyungu, amahirwe n’inshingano.

Yashimye kandi abayobozi b’ingabo zishinzwe ibikorwa bya gisirikare mu turere duhana imbibi, abayobozi b’inzego z’ibanze n’abaturage bo mu bihugu byombi, ku ruhare bakomeje kugaragaza mu kubaka icyizere, ubusabane n’imibanire myiza.

Umuyobozi wa Diviziyo ya Kabiri y’Ingabo za Uganda, Maj Gen Paul Muhanguzi, yagaragaje ko hakenewe ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi mu kurinda ibihugu byazo.

Yashimye kandi abakuru b’ibihugu byombi ku ruhare rwabo mu gushimangira umubano n’ubutwererane hagati y’u Rwanda na Uganda.

Iki gikorwa cy’Umuganda cyahaye intumwa z’ibihugu byombi umwanya wo guhura n’abaturage no kuganira na bo, binyuze mu gikorwa gihuriweho kigamije iterambere ry’abaturage no kubungabunga ibidukikije.

Mu bindi bikorwa byaranze uruzinduko rwabo, aba bayobozi basuye urwibutso rwa Gikoba ruherereye mu Murenge wa Tabagwe, ahantu h’amateka hafite uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Uru ruzinduko rwabahaye amahirwe yo kurushaho gusobanukirwa amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.

Bananasuye kandi uruganda rwa Inyange Industries rutunganya amata y’ifu, basobanurirwa imikorere yarwo mu gutunganya amata n’uruhare rugira mu iterambere ry’inganda n’ubukungu bw’u Rwanda.

Iyi nama ya cyenda ihuza abayobozi b’izi diviziyo zombi ni urubuga rwo kungurana ibitekerezo ku bibazo bihuriweho, kurebera hamwe uko inzego z’ubufatanye zisanzweho zikora no gushaka izindi nzira zo kunoza imikoranire.

Ibi bigamije kurushaho guhuza ibikorwa by’ingabo z’ibihugu byombi, hagamijwe kubungabunga amahoro n’umutekano mu bice bihana imbibi.

Ingabo za Uganda n’u Rwanda bakoranye Umuganda n’abaturage wo gutera ibiti

Photos:

[fluentform id="3"]