Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko rwo muri Afurika gukorana umwete, gukomeza kwicisha bugufi no kugendera ku ndangagaciro nziza, agaragaza ko iyo umuntu yiyemeje gukora cyane kandi agakomera ku ndangagaciro ze, amaherezo abona umusaruro.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Ugushyingo 2026, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga ya YouthConnekt Africa Summit 2026, ihuriza i Kigali urubyiruko, abayobozi, abashoramari n’abandi bafatanyabikorwa baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Mu butumwa yageneye urubyiruko, Perezida Kagame yarushishikarije kudacibwa intege n’inshingano zikomeye ruhabwa, ahubwo rukazifata nk’amahirwe yo kwigaragaza no kugera ku ntego zarwo.
Yagize ati: “Kuba abantu babitezeho byinshi kandi bakaba babasaba gukora ibirenze ibyo musanzwe mukora, mu by’ukuri ni ikintu cyiza umuntu yakwishimira. Mukore cyane, mukomeze kwicisha bugufi mugendera ku ndangagaciro nziza, kandi bizatanga umusaruro.”
Umukuru w’Igihugu kandi yashimangiye ko urubyiruko rutagomba gutegereza ko hari urundi rwego cyangwa undi muntu uruha uburenganzira bwo kwiyubakira ejo hazaza, ahubwo ko rukwiye kugira ubushake bwo kubyaza umusaruro amahirwe arukikije no gufata iya mbere mu guhindura ubuzima bwarwo.
Yavuze ko ubushakashatsi buherutse gukorwa ku mugabane wa Afurika bugaragaza ko urubyiruko rufite icyizere cy’ejo hazaza kandi rwifuza kugira uruhare mu kugena ahazaza harwo.
Ati: “Intsinzi nyakuri itangira igihe umuntu yiyemeje kwiyubakira ubuzima yifuza, atagombye gutegereza ko hari undi umuha uburenganzira bwo kubikora.”
Perezida Kagame yagaragaje ko ibyo Afurika imaze kugeraho byashobotse igihe Abanyafurika bafataga inshingano zo kwiyubakira ahazaza habo, asaba urubyiruko kwibanda ku byo rushobora guhindura aho gutegereza ko ibibazo byose byikemura ubwabyo cyangwa bizakemurwa n’abandi.
Yashimangiye kandi ko ubufatanye hagati y’urubyiruko n’abayobozi ari ingenzi mu guteza imbere umugabane wa Afurika. Yasabye abayobozi gukuraho inzitizi zibangamira urubyiruko binyuze muri politiki n’ingamba nziza, na rwo rugakoresha neza amahirwe ruhabwa.
Ku bijyanye no kwihangira imirimo, Perezida Kagame yavuze ko hafi kimwe cya kane cy’Abanyafurika bari mu kigero cy’imyaka yo gukora basanzwe bafite ibikorwa by’ubucuruzi cyangwa bari kubitangiza, igipimo yavuze ko kiri hejuru kurusha ibindi ku isi.
Yagaragaje ko nubwo Afurika ifite urubyiruko rufite ibitekerezo n’ubushobozi bwo guhanga udushya, imbogamizi zikigaragara mu kwagura ibikorwa by’ubucuruzi zishobora no guterwa no kudakorera hamwe.
Yatanze urugero rw’amasosiyete akomeye ku isi, agaragaza ko amenshi muri yo atageze ku iterambere ryayo kubera ko abantu babaye ba nyamwigendaho, ahubwo ko ubufatanye n’ugusangira icyerekezo byagize uruhare rukomeye mu kuyubaka.
YouthConnekt Africa Summit 2026 yatangiye i Kigali kuri uyu wa 25 Ugushyingo, ikazasozwa ku wa 27 Ugushyingo 2026. Iyi nama ni urubuga ruhuza urubyiruko rw’Afurika n’abayobozi, abashoramari n’abafatanyabikorwa kugira ngo bungurane ibitekerezo ku mahirwe n’ibisubizo byafasha urubyiruko kugira uruhare mu iterambere ry’umugabane.










