Perezida Paul Kagame yavuze ko kongera ubufatanye hagati y’abahanzi bo muri Afurika bidakwiye gufatwa nk’ikintu kigoye kugerwaho, ashimangira ko igikenewe ari ubushake bw’ibihugu n’imikoranire y’inzego zishinzwe umuco n’ubuhanzi kugira ngo urubyiruko rukora ibihangano rubone amahirwe yo guhuriza hamwe imishinga.
Yabigarutseho ku wa 25 Ugushyingo 2026, ubwo yari mu kiganiro cyahuje abayobozi n’urubyiruko mu nama mpuzamahanga ya YouthConnekt Africa Summit 2026, iri kubera i Kigali.
Perezida Kagame yabajijwe icyo Afurika yakora kugira ngo urubyiruko rukora umuziki n’ubundi buhanzi rurusheho gukorana, kungurana ibitekerezo no gushyira hamwe mu mishinga ihuriweho n’urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye.
Mu gusubiza, yavuze ko nta mpamvu ikomeye yatuma ubufatanye nk’ubwo butagerwaho, kuko icyo ibihugu bikwiye gushyira imbere ari ubushake bwo kubishyira mu bikorwa.
Yagize ati: “Ni ibintu byoroshye, icyo dusabwa ni ukubishaka gusa. Iyo ushaka kubikora, birakorwa.”
Yasobanuye ko inzego zishinzwe umuco n’ubuhanzi mu bihugu bya Afurika zikwiye kugira uruhare mu guhuza abahanzi, zibashyiriraho uburyo bubafasha guhura, kungurana ibitekerezo no gushyira hamwe imbaraga mu mishinga itandukanye.
Yagaragaje ko ubwo bufatanye bwafasha abahanzi bo mu bihugu bitandukanye kumenyana, gusangira ubunararibonye no kubona amahirwe yo gukorera hamwe, aho buri wese yakomeza kugarukira ku bikorwa akorera mu gihugu cye gusa.
Perezida Kagame yavuze ko gukuraho inzitizi zibangamira imikoranire y’abahanzi bidakwiye gufatwa nk’inzira ndende, ahubwo ko ibihugu bikwiye kubyitaho nk’uko bishyira imbaraga mu koroshya ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Yatanze urugero rw’uburyo ibihugu bya Afurika biharanira gukuraho inzitizi zibangamira urujya n’uruza rw’ibicuruzwa hagati yabyo, avuga ko n’abahanzi bakwiye koroherezwa kugira ngo bashobore gukorana no kugeza ibihangano byabo ku bantu benshi.
Yagarutse kandi ku Rwanda avuga ko rufite Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ibifite mu nshingano, agaragaza ko inzego nk’izo mu bihugu bitandukanye zakorana zigashyiraho uburyo bworohereza abahanzi guhura, guhanahana ibitekerezo no guhuriza hamwe imishinga.
Yongeyeho ko igitekerezo cyatanzwe n’uwabajije ikibazo gikwiye kwitabwaho, anavuga ko inzego zibishinzwe zishobora kumwegera kugira ngo yumve neza ibitekerezo bye, harebwe uko byashyirwa mu bikorwa.











