Igishanga cya Rugezi kiri ku buso bwa hegitari zirenga 7000, kikaba gifata ku turere twa Gicumbi na Burera.
Ni kimwe mu bishanga bya mbere mu gihugu bifatwa nk’inkomoko y’amazi kikanagira umumaro mu kuyungurura ajya mu Biyaga bya Burera na Ruhondo. Ibi biyaga na byo bikagaburira ingomero z’amashanyarazi za Ntaruka na Mukungwa.
Mu rusobe rw’ibinyabuzima byahabonetse mu bushakashatsi bwatangiye mu 2023 harimo n’amoko abiri adasanzwe aboneka mu Rwanda arimo ubwoko bw’ikinyugunyugu buzwi nka Hydrilla Leafcutter Moth, n’icyatsi kirandaranda kizwi nka ‘Zehneria tridactyla’.
Mu byabonywe n’abashakashatsi kandi harimo amoko y’ibimera 197 arimo 109 bitari bisanzwe bizwi ko biba mu Rugezi. Havumbuwe amoko y’inyoni 127 zirimo amoko 28 nayo atari asanzwe azwi mu Rugezi. Havumbuwe kandi ibinyamuzima byo mu mazi ariko bitagira urutirigongo 82 byose bitari bizwi ko biri muri icyo gishanga.
Habonetse kandi amoko 14 y’imitubu (amphibians), umunani muri yo bikavugwa ko ari mashya mu Rugezi, na ho mu bikururanda biri mu moko 13 byahabonetse 10 byari bishya mu Rugezi.
Mu moko y’ibinyamabere 53 byavumbuwe mu Rugezi harimo amoko 22 y’uducurama. Habonywe kandi amoko atatu y’amafi n’imwe itari izwi cyane. Habonwa Kandi amoko y’udusimba tumwe tw’amaguru atandatu (arthropods) 149, harimo amoko y’ibinyugunyugu 49. Ayo moko yose yavumbuwe bushya mu Rugezi.
Uwari ukurikiye itsinda ryakoze ubwo bushashatsi wanakurikiranaga ubushakatsi ku bijyanye n’inyoni witwa Laure Rurangwa, yavuze ko ari bwo bwa mbere mu Rugezi hakozwe ubushakashatsi bwaguye, higwa ku rusobe rw’ibinyabuzima bitaranakorwaho ku rwego rw’Isi.
Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda ushinzwe Kubungabunga Ibinyabuzima byo mu Gasozi n’indiri yabyo kamere (RWCA), Dr. Nsengimana Olivier yagaragaje ko ubu bushakashatsi ari ingirakamaro cyane, yemeza ko igishanga cya Rugezi kinabarizwamo imisambi.
Ati “Rugezi ni igishanga cy’umwihariko kibarizwamo hafi ¼ cy’imisambi yose dufite mu gihugu. Ni ahantu tugomba kubungabunga iyo misambi n’urusobe rw’ibinyabuzima bikomeze gusugira bigasagamba.”
Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo gishinzwe Kurengera Ibidukikije, REMA, Faustin Munyazikwiye, yavuze ko u Rwanda rwatabaye iki gishanga kirasanwa imirimo yarangiye mu 2010, uyu munsi kikaba ari igishanga gikomeye.
Yavuze ko n’ubu bari gufatanya n’abaturage n’izindi nzego mu kuvugurura imbibi z’Igishanga cya Rugezi ariko n’abaturage bagituriye bagafashwa kubona ahandi bavana imibereho hatari mu Rugezi.





