sangiza abandi

U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho yihariye ku banyeshuri bafite ubumuga

sangiza abandi

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko hagiye gushyirwaho integanyanyigisho yihariye izafasha abanyeshuri bafite ubumuga kwiga no gusuzumwa hashingiwe ku bushobozi bwabo, aho gukomeza gukoresha uburyo bumwe n’ubw’abandi banyeshuri.

Iyi gahunda yatangajwe ku wa 27 Ugushyingo 2026, mu nama nyunguranabitekerezo Minisiteri y’Uburezi yagiranye n’abafatanyabikorwa barimo Banki y’Isi na World Vision, hagamijwe kurebera hamwe uko uburezi budaheza bwakongerwamo imbaraga.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko iyi nteganyanyigisho izibanda cyane ku banyeshuri bafite ubumuga bwo mu bwenge n’ibindi bibazo bijyanye n’imikorere y’ubwonko, kugira ngo uburyo bigamo n’uko basuzumwa bijyane n’ubushobozi bwabo.

Yavuze ko kugeza ubu hari abanyeshuri biga amasaha atandukanye n’ay’abandi ariko bagasuzumwa kimwe, ibintu bigiye guhinduka.

Ati “Ikosa rya mbere ni uko twabasuzumaga nk’abandi kandi uburyo bwo kwiga butandukanye. Ntabwo wafata umwana wize amasaha 45 n’uwize 15 ngo ubabaze kimwe.”

Yavuze ko ubu buryo bushya buzatangirira mu mashuri ya Leta n’ayigenga, ashimangira ko hakenewe no guhugura abarimu, gutegura ibikoresho byihariye no kunoza ibikorwaremezo kugira ngo abanyeshuri bose babone uburezi bufite ireme.

Raporo ya Minisiteri y’Uburezi yo mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025 igaragaza ko mu Rwanda hari abanyeshuri 43.663 bafite ubumuga, bangana na 0,9% by’abanyeshuri bose bagera kuri miliyoni 4,8.

Muri bo, abiga mu mashuri abanza barenga ibihumbi 31, mu yisumbuye ni 5.559, mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ni 745, naho mu mashuri makuru na za kaminuza ni 1.479.

Iyi raporo igaragaza kandi ko 68,8% by’ibigo by’amashuri ari byo bifite ibikorwaremezo byorohereza abanyeshuri bafite ubumuga, bigaragaza ko hakiri byinshi byo gukorwa kugira ngo uburezi budaheza bugerweho.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yashimangiye ubushake bw’u Rwanda bwo gutanga uburezi bufite ireme kuri buri mwana

Photos:

[fluentform id="3"]