Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri KISS FM nyuma y’imyaka 14 yari amaze akorera iki gitangazamakuru, aho yari azwi cyane mu kiganiro ‘Mid Day’ cyamuhesheje gukundwa n’abatari bake.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Niyongira yavuze ko afashe iki cyemezo nyuma y’urugendo rw’imyaka 14 yari amaze ari inyuma ya mikoro ya KISS FM.
Yagaragaje ko radiyo kuri we itari akazi gusa, ahubwo yari urugo, umuhamagaro ndetse n’ikiraro cyamuhuzaga n’abantu batandukanye, barimo n’abo atazigera abona imbonankubone ariko bazahora mu mutima we.
Ati “Nyuma y’imyaka 14 ndi inyuma ya mikoro za KISS FM, nsezeye kuri uru rugendo. Radiyo kuri njye ntiyari akazi gusa, ahubwo yari urugo, umuhamagaro n’ikiraro cyampuzaga n’abantu batandukanye.”
Yashimiye kandi abakunzi b’ibiganiro bye bamuhaga umwanya mu buzima bwabo bwa buri munsi, avuga ko ari bo bagize uruhare rukomeye mu rugendo rwe rw’itangazamakuru.
Mu myaka 14 yamaze kuri KISS FM, Antoinette Niyongira yamenyekanye cyane mu kiganiro ‘Mid Day’, aho yagaragazaga ubuhanga mu kuganiriza abantu, gutegura ibiganiro no guhuza imyidagaduro n’ibiganiro byibanda ku buzima bwa buri munsi.
Urugendo rwe mu itangazamakuru rwatangiriye kuri Radio Isango Star, akomereza kuri Radio 10, mbere yo kwerekeza kuri KISS FM ari na ho yarushijeho kumenyekana.
Uretse ibiganiro bya radiyo, Niyongira anazwi mu biganiro bitambuka kuri YouTube, aho asangiza abamukurikira uburyo wateka ibiryo byiza kandi bitagutwaye amaranga menshyi mu kiganiro cyitwa(easy delicious)









