sangiza abandi

Mugisha Bonheur na Al-Hazem ntibabashije kwikura imbere ya Al-Nassr ya Ronaldo

sangiza abandi

Umunyarwanda Bonheur Mugisha ukinira Al-Hazem yo muri Arabie Saoudite yaraye agize umukino utamuhiriye, ubwo ikipe ye yatsindwaga na Al-Nassr FC igitego 1-0, mu mukino wa Shampiyona wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Ugushyingo 2026.

Uyu mukino wabereye, kuri King Abdullah Sports City Stadium i Buraydah, aho Bonheur Mugisha yabanje mu kibuga mu bakinnyi 11 ba Al-Hazem, akina iminota 79 mbere yo gusimburwa.

Wari umukino wihariye kuri uyu mukinnyi w’Umunyarwanda wahoze akinira APR FC, kuko yabonye amahirwe yo gusangira ikibuga na Cristiano Ronaldo, umwe mu bakinnyi b’ibihe byose bakomeye mu mupira w’amaguru ku Isi.

Al-Nassr ni yo yatangiye neza umukino, ibona igitego cy’intsinzi mu gice cya mbere gitsinzwe na Samu Costa, nyuma y’umupira wariugaruwe n’umunyezamu wa Al-Hazem, Jindrich Stanek.

Al-Hazem yagerageje kwishyura iki gitego, ariko uburyo butandukanye yabonye ntibwayibyariye umusaruro. Elton Acolatse yateye umupira ukubita igiti cy’izamu, mu gihe Cristiano Ronaldo na we yabuze igitego ubwo ishoti rye ryakubitaga umutambiko w’izamu.

Mu gice cya kabiri, Bonheur Mugisha yagize uruhare mu gitego Al-Hazem yatekerezaga ko yishyuriyeho, ubwo yahaga umupira Afimico Pululu agatsinda. Gusa ibyishimo ntibyatinze kuko umusifuzi yanze icyo gitego kubera kurarira.

Iyi ntsinzi yafashije Al-Nassr kugira amanota 31, ikomeza ku mwanya wa gatatu n’amanota abiri inyuma ya Al-Qadsiah iyoboye urutonde rwa shampiyona.

Ku rundi ruhande, Al-Hazem yakomeje urugendo rutari rwiza, kuko imaze imikino irindwi idatsinda.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]