sangiza abandi

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Emir wa Qatar

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Emir Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, bigamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi no kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Ibi biganiro byabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 29 Ugushyingo 2026, ubwo Emir Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yakiriraga Perezida Kagame mu biro bye biherereye mu Ngoro ya Lusail muri Qatar.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, rivuga ko aba bayobozi baganiriye ku mubano mwiza w’ubucuti n’ubufatanye usanzwe hagati y’u Rwanda na Qatar, banarebera hamwe uburyo bwo kuwushimangira no kuwagura mu nzego zitandukanye.

Banunguranye kandi ibitekerezo ku bibazo bitandukanye bireba akarere n’Isi muri rusange, by’umwihariko ibibazo ibihugu byombi bihuriyeho inyungu.

Ibiganiro byitabiriwe n’abayobozi bakuru ku mpande zombi. Ku ruhande rwa Qatar, harimo Umukuru w’Ibiro by’Umuyobozi w’Ikirenga, Abdullah bin Mohammed Al Khulaifi, n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al Khulaifi, hamwe n’abandi bayobozi.

Ku ruhande rw’u Rwanda, byitabiriwe n’abayobozi bakuru bari mu itsinda ryaherekeje Perezida Paul Kagame.

U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye umubano w’ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ubukungu, ishoramari, ubwikorezi muri dipolomasi n’ahandi.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani

Photos:

[fluentform id="3"]