sangiza abandi

Abakozi 24 bo mu nzego z’umutekano z’u Rwanda bari guhugurwa ku miyoborere n’imicungire y’ingabo

sangiza abandi

Ku wa Mbere tariki 14 Nzeri 2026, itsinda rigizwe n’abakozi 24 baturuka mu bigo bitandukanye by’umutekano n’izindi nzego za Leta batangiye Icyiciro cya Kane cy’ amahugurwa ajyanye n’imiyoborere n’imicungire y’ingabo.

Aya mahugurwa yitabiriye n’abahagarariye Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Minisiteri y’ Ububanyi n’Amahanga (MFA), Urwego Rushinzwe Iperereza n’Umutekano( NISS), Polisi y’Igihugu, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’Urwego rushinze Igorora (RCS).

Icyiciro cya 4 cy’aya mahugurwa cyafunguriwe ku mugaragaro mu Ishuri Rikuru ry’ Ingabo z’u Rwanda rya Nyakinama riri mu Akarere ka Musanze, atangizwa n’ Umuyobozi Mukuru Wungirije w’iri Shuri, Brig Gen Jean Chrysostome Ngendahimana.

Aya mahugurwa ari gutangwa ku bufatanye n’Ikigo cya Loni gishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi (UNITAR) ndetse n’ibindi bigo by’amashuri makuru.

Abakozi 24 bo mu nzego z’umutekano z’u Rwanda bari guhugurwa ku miyoborere n’imicungire y’ingabo

Photos:

[fluentform id="3"]